AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

OMS irashima umuhate w’u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya SIDA

Yanditswe Dec, 01 2019 17:25 PM | 14,099 Views



Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye wita ku Buzima rirashima umuhate wa Leta y'u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA n'izindi ndwara cyane cyane izitandura.

Ibi bitangajwe mu gihe kuri iki cyumweru abatuye Isi bizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wahuriranye n'inama mpuzamahanga kuri SIDA, ICASA, itangira imirimo yayo kuri uyu wa Mbere i Kigali.

Tariki ya Mbere Ukuboza buri mwaka, isi yose izirikana icyorezo cya SIDA. Mu Rwanda uyu munsi wahuriranye na Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”, siporo ikunze gutangirwamo ubutumwa bwo kwinda indwara zitandukanye.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye iyi siporo yanitabiriwe na bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA, inama ya ICASA mu magambo ahinnye y’Icyongereza itegerejwemo abari hagati ya 7,000 ni 10,000 baturutse mu bihugu 150 byo hirya no hino ku isi.

Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we ni umwe mu bayobozi bakomeye bitabiriye iki gikorwa kibanjirije cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ndetse kikaba kibimburiye ibiteganyijwe mu nama mpuzamahanga ku cyorezo cya SIDA “ICASA”.

Yagaragaje car free day nk'igikorwa cy'indashikirwa mu kubungabunga ubuzima, kurwanya ihumana ry'ikirere rihitana ababarirwa muri miliyoni 8 ku Isi buri mwaka no kugabanya imibare y'abahitanwa n'indwara zitandura zihariye 70% by'impfu ziterwa n'indwara zose ku Isi.

Aha yashimangiye kandi ko imbaraga u Rwanda rushyira mu guhangana n'icyorezo cya SIDA, birugira igihugu nyacyo cyo kwizihirizamo umunsi mpuzamahanga wo kuyirwanya.

Yagize ati ‘‘Aha ni ho twari dukwiye koko kwizihiriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku Isi kubera ibyo u Rwanda rwagezeho. Uyu munsi mu Rwanda, 98% by'ababana n'ubwandu bahabwa imiti n'ubundi buvuzi bakeneye. Ibyo ntibisanzwe, ari na byo bituma u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bike cyane ku Isi byageze ku ntego yiswe 90 90 90 Isi yihaye bitarenze muri 2020. Ibi rero biterwa n'imiyoborere myiza n'umuhate ukomeye biranga umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ntirengagije na Madame we Jeannette Kagame. Iyo hari ubushake bukomeye bwa politiki, ibintu byose biba bishoboka.’’

Dr. Frank LULEH; umwe mu banyamahanga bitabiriye inama ya ICASA, akaba avuga ko gukora siporo rusange ku munsi nk'uyu, ari nko gutera ibuye rimwe rikica inyoni 2.

Ati ‘‘Kwizihiriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Rwanda ku munsi wa car free day byaduhaye amahirwe yo gukora siporo n'ubukangurambaga kuri SIDA. Ikindi ni uko benshi mu babana na virusi itera SIDA muri iki gihe bafite ikibazo cyo gufatwa n'indwara. Ubwo rero kubihuriza hamwe ni akarusho, mbese turimo kwica inyoni 2 duteye ibuye rimwe. Ikindi kinejeje, ni uko ejo tuzatangira inama mpuzamanga kuri SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku mugabane wa Afurika, ikaba ibaye ku nshuro ya 20. Ni umwanya mwiza wo kuganira kuri SIDA, tugasubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye, imbogamizi zihari ariko nanone ntitwirengagize n'isano iri hagati ya SIDA n'igituntu, umwijima ndetse n'izindi ndwara zitandura.’’   

Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu myaka 5 ishize, ubwandu bwa virusi itera SIDA bukaba butarigeze bwiyongera kuko bwagumye kuri 3% gusa ndetse 97% by'abafite ubwo bwandu bakaba bafata imiti igabanya ubukana kuburyo hafi 90% byabo bafite virusi nkeya mu maraso bitanga ijanisha riri hejuru ry'amahirwe yo  kutanduza abandi.

Mu gihe kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA hazirikanwa uruhare rw'abaturage mu kurwanya icyo cyorezo, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, avuga ko mu Rwanda umusanzu w'abajyanama b'ubuzima mu rugamba rwo kurwanya SIDA ari urwo gushimwa.

Imibare y'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS, igaragaza ko Afrika yihariye miliyoni 16 muri 24.5 z'abafata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA ku Isi, ariko igiteye impungenge kurushaho, ni uko buri mwaka muri Afrika abasaga miliyoni bandura  virusi itera SIDA kandi 57% bakaba ari abagore.

Intambwe n'ingamba zikwiye gufatwa mu guhangana n'iki kibazo kuri uyu mugabane, bikaba ari bimwe mu bizaganirwaho mu nama mpuzamahanga kuri SIDA igiye kumara iminsi 5 ihurije i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 7 Ukuboza 2019.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage