AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyirasafari, Mukabaramba, bamwe mu basenateri Perezida Kagame yashyizeho

Yanditswe Sep, 20 2019 18:16 PM | 10,871 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya nk'uko tubikesha itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika.

Iryo tangazo rigira riti "Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n'igika cya 5, none ku wa 20 Nzeri 2019,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyizeho Abasenateri bakurikira:

1. Dogiteri IYAMUREMYE Augustin

2. Madamu NYIRASAFARI Espérance

3. Bwana HABIYAKARE François

4. Dogiteri MUKABARAMBA Alvera

Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida rw'Urwego rw'Igihugu ngishwanama rw'inararibonye, Nyirasafari Espérance yari Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Dr Mukabaramba akaba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Na ho Habiyakare Françoisakaba yari Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya Komisiyo y'Igihugu y'Abakozi ba Leta. 

Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko hari abandi basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Ku ikubitiro hashyirwaho abasenateri 4, abandi 4 bakazinjira muri sena nyuma y'umwaka. 

Kuri ubu muri Sena hakaba harimo abasenateri 4 bazarangiza manda yabo umwaka utaha kuko bashyizweho manda imaze umwaka itangiye. Abo ni ni Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage