AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyaruguru: Isura yo kwizihiza umunsi mukuru wa noheli mu cyaro

Yanditswe Dec, 25 2020 21:10 PM | 25,501 Views



Abatuye mu bice by’icyaro baravuga ko mu kwizihiza Noheli y’uyu mwaka bitandukanye cyane n’uko bajyaga bayizihiza, dore ko wasangaga benze amayoga, bakabaga amatungo mu miryango hirya nohino bagakora ibirori. Gusa kuri iyi nshuro bayizihirije mu ngo  aho wasangaga no ku du centre dukunze gushyuha nta rujya n’uruza ruhari.

Ubusanzwe mu bice by’icyaro kuri Noheli wasangaga abaturage bajya gusenga, bavayo bakajya kwinezeza mu du centre duherereye aho batuye, abandi bagateranira mu miryango itandukanye bagasabana.  

Abatuye mu mirenge ya Ngera Ngoma mu karere ka Nyaruguru baravuga ko kuri iyi Noheli y’umwaka wa 2020, ibintu byahindutse kuko haba mu de centre, mu ngo ndetse no mu nsengero abantu  si benshi nk’uko byabaga bimeze mu myaka yashize. Ibi ngo byatewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, aho nta bantu bagomba guterana ari benshi ngo basabane kuko bishobora kubaviramo kwanduzanya iki cyorezo.

Aba baturage kandi bagaragaza ko no kuba hari aho insengero zitaremererwa gukora , ahandi hakaba hajyamo umubare muto, na byo byabaye umwihariko wo kwizihiza noheli muri uyu mwaka ugereranyije na mbere wasangaga insengero zakubise zikuzura.

Si muri ibi bice by’icyaro gusa abantu batakoze ibirori byo kwizihiza Noheli, kuko no mu mijyi wasangaga urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse ugereranyije n’uko abantu bajyaga bizihgiza Noheli. Ibi byose ariko byatewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, icyorezo cya Covid19, hirindwa ko abantu bashobora kwegerana cyane bityo bakanduzanya.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage