AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyagatare: Umwana na nyina bishe rubozo ihene 33 z'abaturanyi

Yanditswe Aug, 25 2016 10:40 AM | 4,478 Views



Umwana na Nyina barakekwaho kwica urw’agashinyaguro Ihene 33

Umugore w’imyaka 57 n’umuhungu we w’imyaka 32 batawe muri yombi bakekwaho kwica ihene 33 z’aborozi bitwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest.

Abo batawe muri yombi, ni abo mu mudugudu wa Kirebe, akagali ka Kirebe mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare. Bakekwaho kwica agashinyaguro ihene 33 zirimo 16 zahakaga.

Nyiragicali w’imyaka 57 n’umuhungu we Mulisa w’imyaka 32 kuri ubu bafungiye kuri station ya Polisi ya rwimiyaga bakekwaho gutanga ababwiriza yo kwica urw'agashinyaguro ihene 33 z’umworozi witwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest.

Nyiragicali ngo yabwiye abashumba be bafata ihene 33 zari zarenze uruzitiro bazikingirana mu kazu kari mu ifamu ye, bazikubitiramo amahiri, bazijombagura amacumu, n’ibyuma munda y’amaganga, izindi baraziniga, bazica nabi cyane barangije bakingirana imirambo yazo muri iyo nzu.




Mugisha Abdurafi

IBI BIRABAJE UYU MUGORE N'UMUHUNGU WE BAKURIKIRANWE KANDI BISHYURE NYIRI IZO HENE, RBA TURABEMERA MURABANGUKA CYANE. Aug 25, 2016


Nibagwire Deborah

ubwo bwicanyi nindenga kamere nibahabwe igihano gikomeye n'abashumba be ntibasigare Aug 27, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage