AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by'Ubukungu ibera muri Arabie Saoudite – Soma inkuru...
  • Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri Rutayisire – Soma inkuru...

Nyagatare: Abimuwe ahakorera Gabiro Agribusiness bagiye guhabwa ubutakaka ahabegereye

Yanditswe Jul, 07 2023 10:39 AM | 20,675 Views



Abaturage batujwe mu Midugudu ya ShimwaPaul, Akayange na Rwabiharamba bakuwe aharimo gukorerwa umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko ubuzima bwabo bwahindutse ariko bagasaba ko gahunda yo kubakatira amasambu hafi y'aho batuye yakwihutishwa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko bitarenze ukwezi kumwe iki kibazo kizaba cyakemutse.

Amezi atandatu arashize imiryango 72 itujwe mu Mudugudu wa ShimwaPaul mu Murenge wa Karangazi ikuwe mu bice bitandukanye birimo gukorerwamo umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub.

 Abagize iyi miryango bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu.

Izi nzu iyi miryango yatujwemo zubatswe mu buryo bwa four-in-one aho inzu imwe iba yarateguriwe kwakira imiryango ine.

Ku rundi ruhande, amasambu bimuwemo kugeza ubu ni yo bagihingamo kandi ngo bari babwiwe ko bazahabwa amasambu hafi y'imidugudu batujwemo.

Kuri ubu bavuga ko kugera kuri ayo masambu yabo bahoranye batarimurwa ari imbogamizi ikomeye, kuko bibasaba gukoresha nibura amasaha arenga atatu kugira ngo bagereyo.

Uretse abatujwe aha ShimwaPaul, hari n'abatujwe mu midugudu ya Rwabiharamba n'Akayange naho ni mu Murenge wa Karangazi basaba ko iyi gahunda yakwihutishwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko gahunda yo gukatira amasambu aba baturage yatangiye kandi ngo mu gihe cy'ukwezi kumwe izaba yarangiye buri muryango ubonye ubutaka bwawo.

Ku rundi ruhande, hari imiryango 16 muri 72 yatujwe mu mudugudu wa ShimwaPaul ivuga ko yo yabwiwe ko nta masambu izabona kuko ngo imbago z'ubutaka bwabo ziri mu Kigo cya Gabiro, ariko ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bwashyizeho itsinda ririmo kubikurikirana.

Uretse imiryango 72 yatujwe mu mudugudu wa ShimwaPaul, indi miryango 240 yatujwe mu midugudu ya Rwabiharamba n'Akayange mu Murenge wa Karangazi, hakaba n'indi miryango 73 biteganyijwe ko izimurwa mu Murenge wa Rwimiyaga igatuzwa mu Murenge wa Rwempasha.


Valens NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage