AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Nyagatare- Haravugwa uruhuri rw’ibibazo ku bimuwe ahakorera umushinga wa Gabiro Agribusiness

Yanditswe Mar, 20 2024 18:28 PM | 94,125 Views



Hari abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bimuwe ahakorera umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, bavuga ko babangamiwe n'imikorere y'uyu mushinga kuko utashyize mu bikorwa ibyo bumvikanye.

Aba baturage bavuga ko bumvikanye n’umushinga ko uzabaha 25% by'ubutaka umuturage yari asanzwe atunze kandi butunganyije neza, ku buryo byorohera abaturage guhinga kijyambere, naho umushinga wo ugatwara 75% by'ubutaka busigaye. 

Kuri ubu aba baturage bavuga ko ibyo bumvikanye n'uyu mushinga utabishyize mu bikorwa nk'uko bikwiye kuko kugeza ubu batahawe ubu butaka, bakaba bataka ko bashobora guhura n'ikibazo cy'inzara kubera kubura aho bahinga.

Uretse kuba hari abaturage bahawe iyo 25% by'ubutaka bari batunze budatunganyije neza, hari n'abandi baturage bavuga ko ubutaka bwabo bwatwawe n'uyu mushinga ariko ntibahabwa ingurane, ngo hakaba n’aho usanga ubutaka bumwe bw’ingurane buhabwa abaturage batandukanye, umwe yajyayo agiye guhinga iyo ngurane yahawe agasangayo mugenzi we nawe agiye kuhahinga, bivuze ko ingurane imwe hari aho ihabwa abaturage barenze umwe.

Uyu munshinga wa Gabiro Agribusiness Hub ugizwe n’ibyiciro bibiri, aho icyiciro kibanza cy’uyu mushinga urimo gukoresha hegitari z’ubutaka 5600.

Ni mu gihe icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko uyu munshinga uzakoresha hegitari z’ubutaka 10000 mu bikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere.

Munyaneza Geofrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage