AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyabihu: Inka 12 z’umuturage zatemwe n’abagizi ba nabi

Yanditswe Mar, 26 2019 08:35 AM | 12,325 Views



Nyabihu Inka 12 z’umuturage witwa Ndabarinze Kabera zatemwe n’abagizi ba nabi ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019. Mu nzuri za Gishwati mu Mudugudu wa Gakamba mu Kagari ka Mulinga mu murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu hatemwe inka 12 z’umuturage witwa Ndabarinze Kabera.

Ubu bugizi bwa nabi bwakoze n’abantu kugeza ubu bataramenyekana bwahitanye inka 10 z’uyu muturage, 2 zakomeretse bikomeye mu gihe indi imwe yaburiwe irengero. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu burahumuriza abaturage ko bufatanije n’inzego zishinzwe umutekano bugiye kuwukaza muri kariya gace.

Mukandayisenga Antoinette, uyobora aka Karere ka Nyabihu, wari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano bageze ahabereye aya mahano, yavuze ko iki gikorwa ari indengakamere yizeza abaturage ko bafatanije n’inzego zishinzwe umuteakano bagiye kuwukaza muri kariya gace.

Uyu muyobozi kandi yavuze bafatanije n’abafatanyabikorwa b’Akarere bagiye kureba uburyo uwahuye n’ibi byago yashumbushwa.

Abantu 16 biganjemo abashumba baragira inka muri Gishwati nibo bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza ngo akaba ari bo bazafasha kumenya neza ikihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.


Inkuru ya Uwimana Emmanuel




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage