Yanditswe Jul, 24 2022 20:33 PM | 23,048 Views
Icyiciro cya mbere cy’Abanyeshuri 58 basoje amasomo mu ishuri ry’abacurabwenge mu gukora porogaramu za mudasobwa (Rwanda Coding Academy) riri mu karere ka Nyabihu. Aba banyeshuri baravuga ko ubumenyi bamaze imyaka itatu barirahuramo, ari ikibatsi gikomeye mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda.
Bahawe ubumenyi mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (Software Engineering), gukora ikoranabuhanga rishyirwa mu bikoresho bisanzwe bigahinduka iby’ikoranabuhanga(Embedded system) cyangwa ibyitwa Internet of Things mu cyongereza, bigishwa n'amasomo y'umutekano w'ikoranabuhanga (Cyber security).
Buri wese aba afite imishinga y'ikoranabuhanga akoraho, irimo iye ku giti cye cyangwa iy'abamuhaye akazi bo mu Rwanda no hanze yarwo, hakaba n'abamaze gutangiza kompanyi z'ikoranabuhanga ku giti cyabo.
Ntwari Egide w’imyaka 19 abinyujije muri kompanyi yise Yombi Lab Ltd, yakoze ikoranabuhanga riboneka ku rubuga rwa internet rwitwa yombi.rw, rifasha abunganizi mu mategeko kwakira no kubika neza ibirego by’abakiliya babo bakabikurikirana hadakoreshejwe impapuro kugeza imyanzuro y’inkiko ibonetse.
Imwe mu mishinga y’aba banyeshuri yatangiye gutanga umusaruro.
Shallon Kobusinge umwe mu banyeshuri 8 bakoze ikoranabuhanga ryorohereza imicungire y’abakozi n’imikoreshereze y’umutungo by’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (RTB) nawe hari icyo byahinduye ku buzima bwe.
Aba banyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy bigishijwe bahereye mu mizi, indimi 9 zikoreshwa mu rwego mpuzamahanga mu gukora program za mudasobwa bizwi nka programming languages, bagahamya ko bakurikije ubumenyi bafite nta gushidikanya ko bihura n'impamvu iri shuri ryashyizweho.
Gusa aba banyeshuri barifuza ko bashyirirwaho gahunda yihariye muri Kaminuza, yabafasha kurushaho gutyaza ubumenyi bamaze kubona.
Kuri ubu hari kaminuza ebyiri zo mu Rwanda zashishakarijwe gutangiza gahunda yihariye, izakirwamo abanyeshuri barangije muri iri shuri.
Umuyobozi w’ishuri ry’abacurabwenge muri mudasobwa rya Rwanda Coding Academy Dr. Niyigena Papias, avuga ko mu mwaka utaha w’amashuri, bazahita batangirana nayo.
Ishuri rya Rwanda Coding Academy rizobereye mu gutyaza abacurabwenge muri mudasobwa ryatangiye mu mwaka wa 2019. Ryigamo abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ari indashyikirwa batsinze ibizamini by’amasomo y’imibare, ubugenge n’icyongereza.
Abaryigamo bishyurirwa byose na Leta, rikaba rifite intego yo gufasha igihugu kugabanya ikiguzi gitangwa ku mpuguke mu ikoranabuhanga zituruka hanze, no kuba umusemburo w'ikoranabuhanga mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Kugeza ubu buri mwaka ryakira abanyeshuri bashya 60 gusa biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri utaha hazakirwa abanyeshuri 120 kuko hazaba hafunguwe irindi shami mu karere ka Muhanga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru