Yanditswe Nov, 07 2016 16:01 PM | 2,438 Views
Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere/RDB kivuga ko umwaka ushize abashoramari b'abanyamahanga binjije miliyari 1,2 z'amadolari mu gihe intego rwihaye u Rwanda uyu mwaka ari ukwinjiza miliyari 1,3. RDB isanga ibi bituruka ku kuba u Rwanda rworohereza abashoramari ariko nanone ngo hari n'ibigomba kunozwa kugirango u Rwanda rugere heza hashoboka.
Mu kwezi kwa cumi nibwo banki y'isi yashyize ahagaragara igipimo kizwi nka doing business Report aho u Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa kabiri ku korohereza abashoramari n'amanota 69.8% nyuma y'Ibirwa bya Maurice byagize 72%. Umuyobozi w'ishami rya Doing Business muri banki y'isi Ritha Ramalho asobanura ko u Rwanda rwabonye uyu mwanya kubera ko hari ibyo rwakoze bigaragara.
“ Ibipimo by'ingenzi tugenderaho iyo dusesengura ibijyanye n'ishoramari twita cyane ibikorwa mu korohereza abashoramari bato n'abacirirtse urugero nk'uko mu Rwanda bikorwa, tureba kandi icyo leta ikora kugira ngo irusheho gufasha abifuza gushora imari yabo mu gihugu runaka; tureba ndetse uko ibihugu bikora ubucuruzi hagati yabyo kdi tukagereranya ikintu runaka mu bihugu byose, uko imitungo yandikishwa tubirebaho cyane.” Ritha Ramalho/umuyobozi wa Doing Business Unit/Banki y'isi
RDB isobanura ko umwaka ushize hejuru ya 65% by'amafaranga yinjiye mu bukungu bw'igihugu yavuye mu ishoramari ry'abanyamahanga ndetse ibipimo igihugu cyari cyihaye mu kwinjiza amafaranga avuye ku ishoramari birenga ibyari biteganyijwe nk'uko bisobanurwa n'umuyobozi wa RDB Francis Gatare: “ Umwaka ushize twari twihaye intego ya miliyari 1 n'ibihumbi 200 ariko twarayarengeje; amafaranga y'abashoramari muri rusange yagiye muri economy yacu arenga 65% yaturutse mu bashoramari bava hanze. Uyu mwaka twihaye intego yo kugeza kuri miliyari 1 n'ibihumbi 300 by'amadolari, iyo urebye umurongo bikomezaho tuzayageraho.”
Cyokora ku rundi ruhande hari inzego u Rwanda rwabonyemo amanota make nk'amashanyarazi n'ibijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka; Ministre w'ubucuruzi inganda n'ibikorwa by'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba Francois Kanimba yatangaje ko ingamba zihari mu kunoza gahunda yo kubona amashanyarazi mu gihugu zatuma u Rwanda rubona umwanya wa mbere muri doing business.
Ingingo zikomeye zishingwaho hatangwa amanota ku bijyanye n'uko ibihugu byorohereza abashoramari harimo ingingo yo kwandikisha business, kubona ibyangombwa byo kuyikora ndetse n'iyo kuyitangira u Rwanda rukaba rubyitwaramo neza kuko byavuye ku minsi 20 bikagera ku minsi 6 gusa ukaba ubonye ibyangombwa.
Ibihugu bikurikira u Rwanda kuri uru rutonde ni Botswana na Afurika y'Epfo mu gihe Somaliya,Eritrea na Sudani y'epfo biza mu myanya 3 ya nyuma.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru