AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ntibacyambuka umupaka bajya guhaha, ibicuruzwa byarabegerejwe

Yanditswe Dec, 14 2020 11:05 AM | 220,621 Views



Mu gihe iminsi mikuru ya noheri n'ubunani yegereje, abaturiye umupaka w'u Rwanda na Uganda mu ntara y'Amajyaruguru barishimira ko ibyo bakeneye mu rwego rwo kwishimira iyo minsi babifite hafi yabo ku biciro byiza bitandukanye n'uko byahoze mu myaka ishize.

Ni mu masaha y'umugoroba, tugeze k'umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda. Kimwe no ku yindi mipaka nta rujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa ruhagaragara kuko  kugeza magingo aya imipaka yo k'ubutaka igifunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.

Mu ntambwe nka 300 uvuye kuri uwo mupaka werekeza mu Rwanda, tuhasanze ububiko bw'ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa nk'umuceri, isukari, ifu ya kawunga, amavuta ndetse n'ibikoresho by'ubwubatsi nka sima. Aha ni ho Duniya Theoneste usanzwe ari umucuruzi mu murenge wa Rubaya ndetse na bagenzi be baturiye uyu mupaka barangura ndetse bakanahahira nyuma y'igihe benshi muri bo bajya kubishakira hakurya muri Uganda.

Duniya ati “Hano haba amatsinda cyangwa ibimina ku bantu bizigamira gahoro gahoro bazigamira iminsi mikuru. Ubu ni ukuvuga ngo iyi mifuka 40 hari itsinda rimwe ryamaze kuyifata, mu gitondo indi yari ihari natanzeho indi 20. Muri make iyi stock mubona hano nsigaranyemo imifuka 20 gusa ariko nziko nayo ejo izaba idahari.”

Na ho Umwali Clementine utuye muri aka gace ati “Hari ibimina twajya tugira by'umwaka bita Twirire twajyaga tujya hakurya gushakayo imiceri yo kugabana ku mwaka kugirango turye noheri. Ariko kubera ko ubuyobozi bwiza bwabitwegereje hano isoko ni ryiza baragura k'uburyo ku munsi nk'ibimina 5 bishobora kuba byagabana. Ubu nta muntu ucyambuka ari amavuta ari.. ibintu byose turabifata hano kuri make ugasanga nta kibazo dufite.”

Ku rundi ruhande kandi, kuva mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka ku isoko mpuzamipaka rya Cyanika mu karere ka Burera na ho hafunguwe ububiko bw'ibicuruzwa birimo amavuta yo guteka, umuceri, isukari na kawunga. Aha ni ho abaturiye uwo mupaka barangura bakanahahira ibyo bicuruzwa aho kwambuka berekeza mu isoko ryo hakurya Kisoro muri Uganda.

Irakiza Olivier yagize ati “Nko hakurya icyo nzi ni nk'isukari iri hejuru cyane ntawajya kugurira hakurya asize iyi hano. N'umuceri hano uri hasi ari na yo mpamvu mvuga ko ubu ari bwo abantu bari kuza bamenye n'amakuru ubona bari kwiritabira cyane kuko bashobora kuba bagereranya bakabona hano ari ho hari akarusho. Nko ku munsi tugitangira twashoboraga gucuruza wenda nka miliyoni imwe cyangwa ebyiri ariko uyu munsi nk'uko mwabibonye mwaje barimo no gupakira ntabwo tujya munsi ya miliyoni 20 cyangwa 30 ducuruza.”

Nzamuranga Antoinette avuga ko nta kibazo cy’ibicuruzwa bafite ndetse n’abaturage bakomeje kumva akamaro ko kuba byarabegerejwe.

Ati “ Batuzaniye ama stocks aha ngaha. Imiceri iyo tugezeyo tuyibona ku giciro gito. Za kawunga bajyaga batubwira ngo hari kawunga zitwa za Mbale ngo ziryoha ariko ubu barabikosoye. Urabona nka hano mfite za ngufu, izitwa za Burera iwacu Gahunga. Izo zose ni kawunga nziza bagiye batuzanira zikosoye ziruta iz'i Bugande. Mbere wajyaga kubona ukabona umuntu agiye gucora ikibiriti, ukabona agiye kuzana kawunga ariko ubu abaturage bamaze kubyumva.”

Umuturage witwa Maniteze Pierre avuga kuri ubu nta kintu na kimwe cyatuma bambuka umupaka bajya guhaha.

Ati “Ibiciro nyine turabimenyereye kandi koko dusanga ari ukuri ibyo dushaka turabibona. Nyine byose dusanga ari kimwe kubera ko ugiye iriya usanga byose ari kimwe no kugurira hano.”

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV avuga ko kugeza ubu ubuyobozi ari bwo bwishyura ikiguzi cy'ubwikorezi bw'ibicuruzwa kugirango igiciro cyabyo kigabanyuke. Haniyongeraho kandi guhuza abacuruzi bo muri utwo turere n'inganda ndetse n'ahandi ibyo bicuruzwa bituruka, ibintu asanga bizakemura mu buryo burambye ikibazo cy'ibiciro.

Ibi bikozwe nyuma yaho mu bihe bitandukanye Perezida Paul Kagame yasabye inzego zose kuvugutira umuti ikibazo cy'abaturage bajya gushaka serivisi n'ibicuruzwa mu bihugu by'ibituranyi kandi nyamara imbere mu gihugu bihari.

Kugeza ubu sosiyete ihurije hamwe abacuruzi bo mu karere ka Gicumbi yahawe izina rya Gicumbi Import and Export Company niyo ifite ububiko bw'ibicuruzwa hafi y'umupaka wa Gatuna ndetse ikaba ari nayo ibigeza ku bacuruzi bato n'abaciriritse bo hirya no hino muri ako karere. Ni mu gihe sosiyete nk'iyo yo mu karere ka Burera nayo yamaze kuvuka gusa izo sosiyete zombi zikaba zitarabona igishoro gihagije kugirango zihaze isoko ariko ubuyobozi bukavuga ko hari n'ibindi bigo by'ubucuruzi nabyo byiteguye kuzunganira.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage