AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nta mwuka mubi cyane uri mu kirere cyo mu karere ka Rubavu-REMA

Yanditswe May, 28 2021 19:26 PM | 33,356 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, cyatangaje ko mu nyigo cyakoze cyasanze nta mwuka mubi cyane uri mu kirere cyo mu Burengerazuba mu karere ka Rubavu, waba waravuye ku iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

Minisiteri y'Ibidukikije ivuga ko kuruka kw’ikirunga ubwacyo ari ibyago biba byituye ku rusobe rw'ibidukikije, kandi ko bigira ingaruka ku bintu no ku bantu.

Minisitiri w'Ibidukikije, Jeanne d'Arc Mujawamariya avuga ko iruka rya Nyiragongo ryateye ingaruka zikomeye.

Ati “Ingaruka zirahari nyinshi nutazibona arazumva kuko hari ibimera n’inyamaswa byagizweho ingaruka,  natwe abantu byatugizeho ingaruka haba abanyarwanda n’Abanyekongo.”

“Murabona ko abantu bari kuva mu byabo, ubu turi kwakira Abanyekongo aho bari bacana inkwi kuko ni ibyihutirwa, ikindi umwuka duhumeka hano i Kigali na Rubavu ni ibintu bitandukanye.”

REMA ivuga ko yakoze inyigo muri kariya gace, basanga ingano y'umukungugu uri mu mwuka bahumeka wariyongereye ku kigero kidateye impungenge.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yagize ati “Twakomeje kumva amakuru yuko hari icyuka kidasanzwe kiri i Rubavu, bityo twoherezayo impuguke n'ibikoresho kugirango hafatwe ibipimo ngo turebe ko imyuka itera ingaruka iyo umuntu ayihumetse itabaye nyinshi mu kirere, twasanze iyo myuka iri ku kigero gisanzwe uretse umukungugu uri muri itanu bari kuwupima, twasanze uri hejuru y'igipimo gisanzwe kandi nabyo bifite ubusobanuro.” 

Avuga ko abari muri kariya gace bagomba kwigengesera no kwitwararika ariko ntibakuke umutima.

Ati “Icyangombwa ni uko abaturage batakuka umutima kuko dufite icyizere ko biri bugabanuke, dusanzwe twambara agapfukamunwa dukomeze tutwambare neza, turi gukurikiranira hafi buri kanya hagize igihinduka twabwira abaturage uko bagomba kubyitwaramo.”

Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kuwa gatandatu w'Icyumweru gishize, ariko nyuma y'iruka ryacyo hakurikiyeho imitingito myinshi ndetse itera bamwe guhunga kubera ubwoba bw'uko cyakongera kuruka.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage