Yanditswe Jun, 26 2020 10:42 AM
85,775 Views
Minisiteri y’ubutegetsi
bw’igihugu yatangaje ibyiciro by’ubudehe bivuguruye binafite inyito nshya aho kuri ubu biri mu nyuguti kuva kuri
A kugeza kuri E ihagarariye icyiciro
cy’ubudehe cyihariye kirimo abatishoboye kurusha abandi.
Kuva ibyiciro bicyuye igihe byajyaho mu 2015 abaturage ntibahwemye kugaragaza ko byarimo amakosa kubera uburyo bagiye babishyirwamo. Ibi byiciro kandi byashingirwagaho mu guha umuturage serivisi zimwe na zimwe ku buryo uwo bibeshyeho hari ibyamugoraga kubona cg gukorerwa, harimo no guhindurirwa icyo cyiciro.
Mupiganyi n’umwanditsi mukuru w'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, NIYONAGIZE Fulgence, bavuga ko ibyiciro bivuguruye bidakwiye gushingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe zijyanye n’imibereho y’abaturage.
Mbere y’uko abaturage bashyirwa mu byiciro bishya bikorewe mu masibo, bazabanza kubisobanurirwa mu gihe cy’amezi 6. Ibyiciro by’ubudehe bya mbere mu Rwanda byakoreshejwe kuva mu mwaka w’2001-2013 bigizwe n’inyito nk’Umutindi nyakujya, umutindi, umukene, uwifashije, umukungu n’umukire. Amavugurura yabyo yakuyeho ayo mazina hajyaho nimero na zo zikaba zisimbujwe inyuguti.
Ikiganiro kivuga ku byiciro bishya by'ubudehe
Jean Paul TURATSINZE
Imyiteguro ibanziriza gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe irakomeje
Nov 29, 2020
Soma inkuru
Hari gutegurwa politiki izatuma abafungwa muri za gereza bagabanuka
Nov 29, 2020
Soma inkuru