Yanditswe Mar, 01 2022 20:42 PM | 34,859 Views
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko nta gisibya mu myaka ibiri, u Rwanda ruzatangira gukora inkingo za Covid19, igituntu na Malaria.
Ibi minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabishimangiye mu nama yahuje abashoramari ba BionTech n’abashakashatsi bo mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, barebera hamwe ibijyanye n’iyi gahunda.
Ni ibiganiro byahurije i Kigali abashoramari b’ikigo cyo mu Budage kizobereye mu gukora inkingo, BionTech, abashakashatsi bo mu Rwanda mu Karere no mu Budage, ndetse n’abanyeshuri barimo kuminuza mu masomo y’ubuvuzi mu Rwanda.
Bagaragarijwe aho imyiteguro yo gukorera inkingo mu Rwanda igeze, banaganira no ku buryo abazakora mu ruganda ruzakora izi nkingo bazategurwa.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje yagaragaje ko hari ikigo gihuriweho n'ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kirimo gutegura amasomo ajyanye nabyo, hakaba n’abazajya kubyihuguramo mu mahanga.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko urugendo rwerekeza ku gukora
izi nkingo za malaria, igituntu na Covid-19 rugeze ku rwego rwiza.
Minisitiri w’u Budage ushinzwe iterambere n'ubutwererane, Svenja Schulze agaragaza ko Covid19 yerekanye ko ubusumbane mu gukwirakwiza inkingo ari icyuho cyashyira isi mu kaga.
Yagize ati "Ni ibyago bikomeye kuba tutashobora kugeza inkingo kuri buri wese uzikeneye, kuko nta n'umwe watekana mu isi gihe twese tudatekanye rero inkingo zigomba kugera kuri wese, kuzikorera hano muri afurika ni intambwe y' ingenzi."
Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabiraga ibiganiro byabereye mu Budage yashimangiye ko ubufatanye bw'ibihugu mu gukora inkingo bizagabanya izo ibihugu bya Afurika bitumiza hanze.
Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko icyuho ku nkingo cyarushijeho kwiyongera mu bihe bya Covid19.
Hafi 80% by’izakorewe guhangana n’iki cyorezo zihariwe n’ibihugu 20 bya mbere
bikize ku Isi, naho ibikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo muri Afurika
bibona 0.6% by’inkingo zose zakozwe ku Isi.
Imibare ya OMS igaragaza ko hafi 99% by’inkingo Afurika ikenera izitumiza hanze yayo.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru