AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ngoma: Imibiri y’abatutsi hafi 800 imaze kuboneka i Rukumberi

Yanditswe Sep, 16 2020 18:38 PM | 45,917 Views



Imibiri 90 ni yo yabonetse uyu munsi mu gikorwa cy’umuganda abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma babyukiyemo bashakisha imibiri y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.

Iki cyumweru ni icya gatatu bashakisha iyo mibiri, ubuyobozi bw’akarere buravuga ko imaze kuba 787.

Abaturage mu Murenge wa Rukumberi kuri uyu wa Gatatu bakomeje umuganda wo gushakisha ku nkengero z'ikiyaga cya Mugesera imibiri y'abatutsi biswe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kabandana Callixte uyoboye Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abandi barokotse Jenoside bavuga  aha mu nkengero za Ikiyaga cya Mugesera haguye abatutsi benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis aravuga ko akarere kagiye kunganira umuganda w’abaturage mu kwihutisha igikorwa cyo gushakisha imibiri.

Uretse aha ku nkengero za z'ikiyaga cya Mugesera kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka hari n’indi imibiri yabonetse ahantu hanyuranye muri Rukumberi ibarirwa mu 100.’

Iyi mibiri irashyirwa mu rwibutso rwa Rukumberi ikazashyingurwa mu cyubahiro.

Umurenge wa Rukumberi ufite mateka yihariye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, urwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo  imibiri isaga ibihumbi 40.


AKIMANA Latifat



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage