AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

NISR yatangaje ko ibiciro ku isoko byiyongereyeho 14.8% muri Gicurasi

Yanditswe Jun, 10 2022 17:08 PM | 132,975 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi Gicurasi uyu mwaka, muri rusange ibiciro byakomeje kuzamuka muri uko kwezi kuko byiyongereyeho 14,8% ugereranyije n'ibiciro byo mu byo mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gicurasi 2022 nk’uko bitangazwa n'iki kigo, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa.

Ugereranyije ibiciro byo Mu mijyi no mu byaro, mu kwezi gushize kwa Gatanu mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 12,6%, mu cyaro byiyongeraho 16,4% ugereranyije n’ibyo mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize.

Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Beata Habyarimana yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ari ryo rituma ibiciro bikomeje kuzamuka mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage