AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Havuzwe ku cyuho kiri mu ishoramari rya bimwe mu byiciro bifite uruhare mu bukungu bw’igihugu

Yanditswe Nov, 12 2021 09:16 AM | 60,751 Views



Isuzuma ryakozwe n’Inama y’Igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ryagaragaje ko bimwe mu byiciro bifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu bitashowemo imari n’imbaraga zikwiranye n’icyerekezo  u Rwanda rufite mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ubwo inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga yamurikaga ibyavuye muri iri suzuma, yagaragaje ko inzego zirimo ubuhinzi, ubwubatsi, Inganda n’izindi zititabira gukoresha ikoranabuhanga uko bikwiye. 

Abikorera bo mu Rwanda bakaba basabwe kongera ikoranabuhanga mu byo bakora kugira ngo bajyendane n’umuvuduko w’iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, u Rwanda rufite mu cyerekezo cyarwo.

Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu rugaga rw’abikorera Kanamugire Callixte, avuga ko bafashe umwanzuro wo kuzamura uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa iki cyerekezo.

Yagize ati "Icya mbere ubushobozi bwari buhari bujyanye n'amafaranga, tuzabuhuza n'ubwabo twongereho n'ubunararibonye bafite nk'abantu baminuje gusumba twebwe twibanda mu bucuruzi, ariko natwe tubazanire ubwo dufite bujyanye n'ibikorwa, urugero naguha ni nk'urugero rw'ikoranabuhanga riri muri electricity, tuzarishyira no ku mazi n'ahandi."

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya ari na we muyobozi w’inama y’abakomiseri mu nama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga NCST, avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu ikoranabuhanga n’isakazabumenyi, ariko hakenewe ko uruhare rw’abafatanyabikorwa b’ingenzi nk’amashuri makuru na kaminuza rwongerwa.

"Iki cyegeranyo kitweretse ko hari byinshi byakozwe, ariko hari na byinshi bigomba gukorwa kubera ko ntabwo turagera ahashimishije nk'uko tubyifuza mu bijyanye n'ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya, bikaba bisaba ko abantu bose babikoraho ari Inzego za leta, abikirera, amashuri, biradusaba kongera kurebera hamwe icyo twakosora mu byo twakoraga kugirango turusheho kwihuta."

Ubushakashatsi bw’iyi komisiyo bwerekana ko 84.8% by’inzego za leta, iz’abikorera, amashuri makuru n’imiryango idaharanira inyungu mu mwaka wa 2019-2020 ziyemeje gushyira ubushobozi mu ikoranabuhanga, ariko muri zo 38% zashoyemo 5% by’imari yari igenewe ikoranabuhanga.

Izindi 7.8% zashoyemo hagati ya 50-75% naho inzego zingana na 2.2% zakoresheje hejuru ya 75% by’imari yari igenewe gushorwa mu ikoranabuhanga.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage