Yanditswe Jun, 07 2021 19:39 PM | 47,782 Views
Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga
ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi mu Rwanda, NAEB kiratangaza ko gifite
umushinga wo kubaka isoko ry'ububiko
bugezweho bw'imboga n'imbuto.
Ibi ngo bigamije gusuboza ikibazo cya bamwe mu bahinzi b'imboga n'imbuto bataka igihombo baterwa no kutagira ububiko bugezweho bw'umusaruro wabo bikabatera igihombo.
Ni isoko rizaba rifite agaciro ka Miliyari 29 z'amafaranga y'u Rwanda
Bamwe mu bahinzi b'imboga n'imbuto zaba izo bahinga zikagurishirizwa ku isoko ry'imbere mu gihugu n'izitunganyirizwa kujya ku isoko mpuzamahanga, bavuga ko bahura n'imbogamizi yo kubona ububiko bwazo bwabugenewe, bikabagiraho ingaruka zo kuba umusaruro wabo wangirika kandi bikanabateza igihombo.
Uwitwa Ruzirabwoba Aimable umuyobozi wa Agri-Vision Moderne Company yagize ati ''Imboga zacu kugirango zizagere muri coldroom muri NAEB bitwara igihe kinini cyane ugasanga umusaruro ugezeyo watakaje agaciro kanini cyane, ibiro byagabanutse, ndetse n'ubuziranenge butameze neza, kuko niba dusarura hagati ya toni 10 n'umunani kuri hegitari usanga iyo tubigejeje muri NAEB biba byagabanutse ku buryo havaho nka toni nk'eshatu zose ugasanga zibaye igihombo.Tubonye coldroom byadufasha ku buryo umusaruro wacu wazajya ugera hanze ugifite ubuziranenge bwawo.''
Dushimerugaba Luke umuhinzi w'imboga n'imbuto muri Koperative Inkwakuzi za Rusenyi we yagize ati ‘'Ntidufite rero icyo nakwita isaruriro rya kijyambere ryagombye kuba rifite aho gusarurira hameze neza hasakaye, hafite ibyangombwa byuzuye harimo n'icyumba kibika ubukonje za mboga ziba zifite icyo ni ikibazo gikomeye cyane, tubonye isaruriro ni ikintu gikomeye cyane ku mboga.Nk'uko mu bindi bihingwa twagiye tubona barashyizwo amasaruriro ajyanye n'igihe no mu mboga birakenewe cyane.''
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'imari mu ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB Andre Ndikumana, avuga ko kuri ubu hari inyigo yakozwe y'umushinga ku bufatanye na Leta y'u Rwanda, wo kubaka iri isoko rizaba rwizwi nka [Kigali Wholesale Market] rikazaba rinafite ububiko bugezweho bw'imboga n'imbuto zishobora kwangirika byoroshye.
Iri soko rizafasha kandi kugirango uyu musaruro wose ugumane ubuziranenge bwabyo mbere yo gucuruzwa ku isoko ry'imbere no hanze y'u Rwanda.
Ati ''Iryo soko rizaba rifite ibice bitatu, rizaba rifite igice kijyanye n'ububiko, igice kmijyanye n'aho bacururiza, n'ikijyanye na administration aho dushobora kugiramo bank,resitora n'ubindi bishobora kunganira isoko.”
“Igice cya 2 n'ibijyanye n'umusaruro kuva ku murima kugenda ukagera kuri iryo soko, hazabaho gushora imari muri uwo murongo, duhugura abantu no gushyiramo ibikorwaremezo bikenewe, naho igice cya 3 ni ukuva ku isoko tugera ku baguzi batandukanye abatoya, amahoteli, andi masoko dufite mu gihugu, tunareba amasoko mpuzamahanga.”
Leta y'u Rwanda kuri ubu yamaze kugura ubutaka mu gace kahariwe inganda special economic zone akaba ariho hazubakwa iryo soko. Kugeza ubu haracyakorwa inyigo zigeze ku musozo bikaba biteganijwe ko igishushanyo mbonera cyaro cyizaba cyarangiye bitarenze mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, kubaka bikaba bizatwara nibura amezi 18.
Uyu kandi yizeza abahinzi ko uyu mushinga uzakemura ikibazo cy'umusaruro wabo wangirika utaragera ku isoko nibura ukava ku gipimo cya 40% cy'umusaruro wangirika kuri ubu kikagera kuri 5% kuko uzaba wabitswe neza no kuba wakongererwa agaciro.
''Icya mbere uyu mushinga uje kubafasha ni ikijyanye n'amasoko nko kuba yahinga aziko hari isoko rifite abarigena, data y'abaguzi bazwi n'aho baherereye ku buryo no mu guhinga azaba azi ingano y'ibizagurwa ku isoko, ibyo azakuramo bikamufasha no mu igenamigambi rye, ikindi leta izakora ni ukubafasha guhugurwa no kubona iby'ibanze bimufasha kugirango wa musaruro uve mu murima utunganyije neza ugere ku muguzi na bya bindi yahombaga ashobore kubigaruza''
Ni isoko rizaba rifite agaciro ka Miliyari 29 z'amafaranga y'u Rwanda, bikaba biteganijwe ko rizatangira kubakwa mu 2022.
NAEB ivuga ko nibura 40% y'umusaruro w'imboga n'imbuto wangirika buri mwaka, uyu mushinga kandi unitezweho kuzagabanya igiciro cyijya ku ruhererekane nyongeragaciro k'uwo musaruro no gutuma uwo musaruro uhamana ubwiza bwawo mbere yo gucuruzwa ku masoko no mu bwikorezi bwawo.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru