AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

My RRA, uburyo bw'ikoranabuhanga bushya bugiye korohereza abasora kwishyura imisoro bitabagoye

Yanditswe Nov, 16 2020 09:19 AM | 169,652 Views



Mu Rwanda hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizakoresha mudasobwa na telefone, rikazajya rifasha abasora kumenya amakuru yose arebana n’imisoro n’amahoro. Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko abasora bagorwaga no gushakira serivisi binyuze mu nzira zinyuranye, ubu buryo bushya bukazatanga amakuru yose icyarimwe.

Abacuruzi n'abafite ibigo by’ishoramari bikora ibikorwa bisoreshwa, bavuga ko hari igihe bagorwa no kumenya amakuru y’imisoro n’amahoro bagomba kwishyura. Hari abo bisaba kujya ku kigo cy’imisoro n’amahoro bakabaza ayo makuru abakozi babishinzwe. Bagasanga rero hagiyeho ikoranabuhanga ribafasha kubona aya makuru no gusora mu buryo bworoshye hari byinshi ryakemura.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA Paulin Uwitonze, avuga ko bafite umushinga w’uburyo bw’ikoranabuhanga (application) ‘MyRRA’ abasora bazajya bashyira muri telephone na mudasobwa zabo ikabafasha kugera kuri konti zabo no kumenya amakuru y’uko bahagaze mu misoro, nk’ibirarane barimo, bakaba bahita bamenyekanisha imisoro, bakanahita bayishyura bitabasabye kuva aho bakorera.  

Ati ''Hari kampani nshyashya mbese niba biyandikishije kuri uyu mushinga umuntu azajya abasha kubona amakuru ku buryo bworoshye kuko azajya agira compte ye y'umusoro abashe no kuyigeraho ku giti cye hanyuma cg se n'ikibazo ashaka kubaza akinyuze aho ngaho ...ubundi uko byari bisanzwe ni uko bari bafite system zitandukanye bakoreshaga zirimo iza E-Tax, iza douanes/customs, iz'imisoro yeguriwe inzego z'ibanze, iza EBM, ariko iyi MyRRA izaza ari nk'igisubizo kinini gihuza izo systems zose ku buryo usora azajya abasha kubona amakuru yose yifuza icya rimwe atiriwe avuga ngo uyu munsi ndajya kuri iyi system gutya,...''

Ikigo cy'imisoro n'amahoro kivuga ko mu kwezi kwa 1 umwaka utaha iri koranabuhanga rizaba ryatangiye gukoreshwa, kuko kuri ubu rikirimo gutunganywa. Gifite kandi n’umushinga wa ‘One Stop Service Center’, aho usora azajya ahabwa serivise zose akeneye azisanze ahantu hamwe. Izabanza gushyirwa ku cyicaro gikuru I Kigali, nyuma izagezwe n’ahandi mu turere ahari abakozi ba RRA.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage