AGEZWEHO

  • Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga – Soma inkuru...
  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry – Soma inkuru...

Davis D agiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki

Yanditswe May, 05 2024 10:13 AM | 215,852 Views



Umunyamuziki Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko ari mu myiteguro y’igitaramo azizihirizamo imyaka 10 amaze mu rugendo rwa muzika.

Iki gitaramo yise ‘10 Years Davis D Concert’ giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka ndetse imyiteguro yacyo yaratangiye cyane ko n’ubwo kizabera mu Mujyi wa Kigali ariko kizakurikirwa n’uruhererekane rw’ibitaramo azakorera i Burayi.

Davis D wari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda ku wa Gatandatu yagize ati “Ntabwo ari bya bitaramo bakunze kubona biri hanze y’Igihugu, ahubwo noneho kiri hano mu gihugu, gifite (insanganyamatsiko) imyaka 10 y’urugendo rwanjye mu muziki. Imyaka 10 izuzura muri uyu mwaka uri kurangira.”

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014, aho yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. 

Davis D yashyize hanze indirimbo nyinshi ziri kuri album zitandukanye zirimo iyo aheruka gusohora yise ‘Afro-Killer’.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi

Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Ab

U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball

Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu

Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mb

Abantu 8 bashaka kwiyamamaza ku giti cyabo mu matora ya Perezida w’u Rwand