Yanditswe Jan, 26 2022 20:33 PM | 34,796 Views
Mu Murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, hatashywe isoko rya kijyambere hamwe n’ibyumba by’amashuri byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 83 Frw z'amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bubakiwe ibi bikorwaremezo barabyishimiye cyane bavuga ko ubu ari uburyo bwo kubazanira iterambere.
Haherewe ku isoko rya kijyambere ryatashywe, ryubatse mu kagari ka Nyamikamba rikaba rifite imyanya yo gucururizamo 37 yakira abacuruzi 37 kandi bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu guhana intera.
Abaturage bo mu tugari twa Nyamikamba, Nyarurema na Nyamirembe two muri uyu murenge wa Gatunda ni bamwe mu bagomba gukoresha iri soko ryuzuye ritwaye miliyoni 48 Frw.
Muri uyu murenge wa Gatunda kandi hanubatswe ibyumba by'amashuri 4 mu kagari ka Nyarurema byuzuye bityawe miliyoni 38 Frw.
Ibi bikorwaremezo byose byubatswe n’umuryango Food for The Hungry nk'umufatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare.
Naho ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare buvuga ko buri m ubiganiro n'abandi bafatanyabikorwa bazafasha akarere kugeza ku baturage ibindi bikorwaremezo bigikenewe birimo amazi meza, amasoko n'ibindi.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen asaba abaturage gusigasira ibikorwa by'iterambere baba begerejwe.
Uretse
gutaha kumugaragaro ibi bikorwaremezo, hanatangijwe kandi imirimo yo kubaka
irindi soko rya kijyambere mu kagari ka
Buguma na none mu murenge wa Gatunda, aho biteganijwe ko rizuzura ritwaye
amafaranga y’u Rwanda miliyoni 72 naryo rikazubakwa n’Umuryango Food for The
Hungry.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru