AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Yanditswe Jan, 26 2022 20:33 PM | 34,796 Views



Mu Murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, hatashywe isoko rya kijyambere hamwe n’ibyumba by’amashuri byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 83 Frw z'amafaranga y’u Rwanda. 

Abaturage bubakiwe ibi bikorwaremezo barabyishimiye cyane bavuga ko ubu ari uburyo bwo kubazanira iterambere.

Haherewe ku isoko rya kijyambere ryatashywe, ryubatse mu kagari ka Nyamikamba rikaba rifite imyanya yo gucururizamo 37 yakira abacuruzi 37 kandi bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu guhana intera.

 Abaturage bo mu tugari twa Nyamikamba, Nyarurema na Nyamirembe  two muri uyu murenge wa Gatunda ni bamwe mu bagomba gukoresha iri soko ryuzuye ritwaye miliyoni 48 Frw.

Muri uyu murenge wa Gatunda kandi hanubatswe ibyumba by'amashuri 4 mu kagari ka Nyarurema byuzuye bityawe  miliyoni 38 Frw.

Ibi bikorwaremezo byose byubatswe n’umuryango Food for The Hungry nk'umufatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare.

Naho ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare buvuga ko buri m ubiganiro n'abandi bafatanyabikorwa bazafasha akarere kugeza ku baturage ibindi bikorwaremezo bigikenewe birimo amazi meza, amasoko n'ibindi. 

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen asaba abaturage gusigasira ibikorwa by'iterambere baba begerejwe.

Uretse gutaha kumugaragaro ibi bikorwaremezo, hanatangijwe kandi imirimo yo kubaka irindi soko rya kijyambere mu kagari ka Buguma na none mu murenge wa Gatunda, aho biteganijwe ko rizuzura ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 72 naryo rikazubakwa n’Umuryango Food for The Hungry.


 Maurice Ndayambaje 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage