Yanditswe Aug, 10 2022 16:43 PM | 121,791 Views
Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi Nyafurika w'Irangamimerere wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyagatare, hamuritswe igitabo gishya cy'Irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mategeko.
Ababyeyi bandikishije
abana muri iki gitabo bishimiye ko ubu umwana uvuka ku babyeyi batasezaranye mu
mategeko, agiye kugira uburenganzira ku
mitungo y’ababyeyi n'uburenganzira mu guhabwa serivisi bigizwemo uruhare
n'ababyeyi bombi.
Imimerere igize irangamimerere irimo ivuka, ubwenegihugu, ishyingirwa, kwitaba Imana , ugutandukana kw’abashyingiranywe, uguta agaciro kw’ishyingirwa, ukubera umubyeyi umwana utabyaye, uguhindura amazina, ukwemera umwana no kwishingira umwana ubu hakaba hanongewemo ikindi gitabo cyandikwamo abana bavutse ku babyeyi batasezaranye mu mategeko.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yasabye imikoranire hagati y’abaturage n’abayobozi bashinzwe iby'irangamimerere mu nzego z'ibanze, yibutsa ko igihe hakoreshejwe ikoranabuhanga, irangamimerere rizafasha abaturage kubona serivisi mu buryo bwihuse kandi bw’igihe kirekire. Aha inzego z'ibanze zikaba zisabwa gusobanurira abaturage uburyo bushya bw'ikoranabuhanga ryo kwandikisha mu irangamimerere nyuma yo gukuraho uburyo bwo kwandika mu bitabo.
Uru ruhererekane rw'izi serivisi ku muturage rwishimiwe cyane na bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare, by’umwihariko abandikishije abana muri iki gitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuga ko bigiye gukemura ibibazo by'amakimbirane mu miryango.
Uyu
munsi Nyafurika w'irangamimerere wizihijwe ku nshuro ya gatanu, aho Akarere ka Nyagatare wizihirijwemo kugeza ubu
kamaze kwandikisha abana bavutse umwaka
ushize barenga ibihumbi 14.
Kugeza ubu kwandikisha impinja zavutse bikorwa ku kigero cya 84.2%, kwandukuza mu irangamimerere abapfuye bikorwa ku kigero gito cyane kuko mu mwaka ushize wa 2021 handukuwe gusa abagera kuri 26.2%.
Maurice Ndayambaje
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru