AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

CHOGM, Muhoozi i Kigali, kuzamura umushahara wa mwarimu: Bimwe mu byaranze 2022

Yanditswe Dec, 28 2022 16:09 PM | 35,684 Views



Mu gihe umwaka wa 2022 ugana ku musozo,  izi ni inkuru zitandukanyezavuzwe cyane haba mu Rwanda, mu karere no mu mahanga.

General  Muhoozi i Kigali

Tariki 22 Mutarama 2022 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Lt General (nyuma yaje kugirwa General) Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa perezida Museveni ndetse akaba icyo gihe yari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Ni urugendo rwavuzweho cyane mu bitangazamakuru byaba ibyo mu Rwanda ndetse n’ibyo mu karere muri rusange.

Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje Perezida Kagame yaganiriye na Lt General Muhoozi ku birebana n’umubano w’u Rwanda na Uganda.

Uru rugendo rwari mu rwego rwo gukemura ibibazo byari biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Igitotsi mu mubano w'u Rwanda na Uganda ni ingingo yari imaze imyaka isaga 4 igarukwaho n'ibinyamakuru bitandukanye. U Rwanda rwagaragaje ko imiterere y'iki kibazo yari ishingiye ku ngingo 3 ari zo guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n'inzego z'umutekano za Uganda, gushyigikira imitwe y'abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano w'Igihugu no kubangamira ubukungu bw'u Rwanda mu buryo butandukanye.

Ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna

Tariki 28 Mutarama 2022 nGuverinoma y'u Rwanda yatangaje ko tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Ibi byari bije nyuma yaho Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asuye u Rwanda tariki 22 Mutarama 2022, u Rwanda rukaba rusanga hari ubushake mu gukemura ibibazo rwagaragaje. a

Turi igihugu gito ariko ntituri bato mu butabera-Perezida Kagame

Tariki 7 Mata 2022, mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo ku nshuro ya 28, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abakerensa ubutabera bw'u Rwanda avuga ko nta butabera buruta kuba igihano cy'urupfu cyarakuwe mu mategeko y'u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse ntihabeho no kwihorera.

Perezida Kagame yavuze  ko kuba  Jenoside yakorewe Abatutsi yarabayeho ariko igihugu kigashyira imbere ubutabera bwunga no kubabarira bigira u Rwanda igihugu kigendera ku mategeko kurusha na bimwe mu bihangage dore ko u Rwanda rwanakuyeho igihano cy'urupfu mu gihe ibyo bihugu bikigitsimbarayeho.

“Turi igihugu gito, ariko ntabwo turi bato mu butabera kandi bamwe muri biriya bihugu barakomeye, ni ibihangange, ariko ni bato mu butabera. Nta somo na rimwe baha uwo ari we wese kuko bagize uruhare muri aya mateka yatumye dutakaza abarenga miliyoni. Impamvu nyine ni uko ibyo twanyuzemo bibabaje, ibyadushegeshe hano byabaturutseho, kandi ni na”yo mpamvu badashobora kuduha agahenge, badashobora kuduha amahoro. Barashaka guhishira uruhare babigizemo, bashaka guhisha guceceka kwabo mu gihe abarenga miliyoni hano mu Rwanda bari bakeneye ko babavugira, bari bakeneye ko babatabara.”

U Rwanda n’u Bwongereza mu masezerano ku bimukira

Tariki 14 Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu,amasezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu mwaka urangiye kandi Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira baturutse mu Bwongereje yubahirije amategeko.

Perezida Kagame i Kampala

Indi nkuru yagarutsweho cyane mu mwaka wa 2022 ni iy’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye isabukuru y’amavuko ya Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe u Rwanda ni igihugu cyahindutse-Perezida Kagame

Tariki 24 Kamena 2022 yinjiye mu mateka y’umuryango wa Commonwealth n’ay’u Rwanda byumwihariko, nyuma y’imyaka 13 gusa rwinjiye muri Commonwealth, u Rwanda twakwita bucura muri uyu muryango w’ibihugu 54 rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma b’ibihugu binyamuryango, izwi nka CHOGM.

Mu ijambo ry’ikaze, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira iyi nama nyuma y’imyaka 28 gusa ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni ibyishimo n’icyubahiro kubakira mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth, ikaba iya 6 ibereye muri Afurika ndetse n’iya mbere nyuma y’uko Isi yacu ishegeshwe n’icyorezo cya COVID19. Mbahaye ikaze mwese mu Rwanda. Igihugu cyacu ni igihugu cyari cyarashwanyagujwe na jenoside n’amacakubiri mu myaka 28 gusa ishize. Uyu munsi turi igihugu cyahindutse mu mutima, mu mitekerereze no ku mubiri.”

Guverinoma yazamuye umushahara wa mwarimu

Muri Kanama 2022, Guverinoma y'u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu inatera inkunga koperative Umwalimu Sacco igera kuri miliyari eshanu mu rwego rwo guteza imbere imibereho ya mwarimu n'ireme ry'uburezi muri rusange.

Ni ibintu byateye akanyamuneza abarimu ubwabo ndetse n'abandi bashishikajwe n'iterambere ry'urwego rw'uburezi.

Mu mashuri abanza umushahara wa mwarimu wongereweho 88% na ho mu yisumbuye wongerwaho 40%.

Ni inkuru yazamuye imbamutima z'abarimu, bakemeza ko ngo ibi bibateye akanyabugabo ku buryo bagiye kurushaho gukorana umurava umwuga wabo w'uburezi.

Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha igifaransa yabereye I Djerba muri Tuniziya, Ibihugu binyamuryango byemeje mu buryo busesuye ko Umunyarwandakazi akomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Louise Mushikiwabo ni umunyamabanga mukuru wa Francophonie wa kane mu mateka y’uyu muryango, umwanya yagiyeho guhera muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorerwa iyo mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu muryango wa Francophonie, yabereye i Erevan muri Arménie mu kwezi kwa 10 kwa 2018.

Perezida Kagame ntiyumva impamvu ibibazo bya Congo byakwegekwa ku Rwanda

Mu mpera z’Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika Kagame yavuze ko umuryango mpuzamahanga, leta ya Kongo ndetse n’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kwirengagiza inzira zikwiye zo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yavuze ko ko aho kugira ngo impande zose zishyira hamwe zishake umuti w’iki kibazi ahubwo usanga zishishikajwe no kwwgekega ibibazo bya DRC ku Rwanda.

Yagize ati "Mu myaka 28 ishize, iki kibazo kiracyahari. Hashize imyaka 22 Ingabo za Loni zoherejwe muri Congo kugira ngo zijye kugikora. Kurwanya FDLR n’indi mitwe. Nta muntu n’umwe naba nzi wenda mwe mwaba muwuzi, aho izi ngabo zarwanyije FDLR mu gushaka kuzirukana. Ariko zishishikajwe no kurwanya umutwe bo bita mubi cyane wa M23. Ibyo ni byo byabaye mu 2012, kandi twabwiye aba bantu, turababwira tuti muri gukemura iki kibazo igice, ikindi gice kizatugiraho ingaruka. Iki ntabwo ari ikibazo wakemura wifashishije intwaro, ni ikibazo cya politiki banze kutwumva. Nyuma y’imyaka 10, ikibazo cyagarutse, ariko uburyo bworoshye bafite ni ugushinja u Rwanda uruhare muri icyo kibazo. Aho ni ho turi ubu. Kuki iki kibazo kitakemutse?"

Ntabwo mwantoreye kuyobora Sena ndi mu gitanda - Dr Iyamuremye

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya  tariki 8 Ukuboza 2022. Mu ibaruwa yandikiye Inteko Rusange ya Sena yavuze ko yeguye kubera impamvu z'uburwayi.

Ubwo Sena yari igiye kwemeza ubwegure bwe, Dr Iyamuremye yashimangiye ko icyo yari yatorewe ari ukuyobora Sena afite ubuzima buzira umuze. “Yagize ati "Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoreye ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda."






Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage