AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Muhanga: Umukozi wa SACCO afunzwe akekwaho kunyereza Miliyoni 7

Yanditswe May, 06 2016 10:05 AM | 3,843 Views



Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi umukozi wa SACCO y’Umurenge wa Rugendabari ho mu Karere ka Muhanga, akekwaho kunyereza miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukozi usanzwe atanga amafaranga ku bagana Sacco, yafashwe ku italiki ya 4 Gicurasi nyuma y’uko umucungamari w’iyo Sacco atahuriye icyuho mu bitabo bimwe na bimwe yakoreshaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego, uyu mugabo yabaye afunzwe kugira ngo iperereza rikorwe neza.

CIP Hakizimana avugako iperereza ry’ibanze ryatumye hafatwa ibitabo by’ibihimbano byakoreshwaga n’uyu ukekwaho ibyaha, aho yandikaga amafaranga akurikiranyweho.

Yongeyeho kandi ko yari afite ibitabo bye ku ruhande yandikamo abakiliya babikije amafaranga, akaba nta handi hantu yajyaga abandika mu bitabo bisanzwe bya Sacco, kandi Polisi ikaba kuri ubu ibifite ku buryo bizafasha mu iperereza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage