Yanditswe Apr, 15 2021 08:33 AM | 20,504 Views
Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko Mufulukye Fred aba umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS asimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana.
Hari hashize iminsi Mufulukye wari guverineri w'Intara y'Iburasirazuba mu gihe cy'imyaka itatu n’amezi arindwi, asimbuwe na Gasana Emmanuel.
Muri iyi nama kandi DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS asimbuye CGP George Rwigamba.
DCGP Marizamunda yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, naho George Rwigamba yari kuri uyu mwanya kuva muri Werurwe 2016.
Mu nzindi mpinduka zabaye muri RCS, Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.
Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco.
Mufulukye Fred agiye kuyobora NRS asimbuye Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo, witabye Imana tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.
Bosenibamwe yari umuyobozi w’iki kigo kuva mu 2017.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru