AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mufulukye yagizwe umuyobozi wa NRS, DCGP Marizamunda agirwa uwa RCS

Yanditswe Apr, 15 2021 08:33 AM | 20,504 Views



Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko Mufulukye Fred aba umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS asimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana.

Hari hashize iminsi Mufulukye wari guverineri w'Intara y'Iburasirazuba mu gihe cy'imyaka itatu n’amezi arindwi, asimbuwe na Gasana Emmanuel.

Muri iyi nama kandi DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS asimbuye CGP George Rwigamba.

DCGP Marizamunda yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, naho George Rwigamba yari kuri uyu mwanya  kuva muri Werurwe 2016.

Mu nzindi mpinduka zabaye muri RCS, Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco.

Mufulukye Fred agiye kuyobora NRS asimbuye Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo, witabye Imana tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Bosenibamwe yari umuyobozi w’iki kigo kuva mu 2017.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage