AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuri uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye inkura z'umukara 5

Yanditswe Jun, 24 2019 09:51 AM | 6,476 Views



Mu rukerera rw'uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye inkura z'umukara eshanu. 

Ni inkura zavukiye mu burayi aho zakoze urugendo rwa km 6.000 kugira ngo zigere mu Rwanda, zikaba zageze i Kigali sa cyenda za mu gitondo 

Kuba izo nkura zizanywe mu Rwanda RDB ivuga ko ari igikorwa kijyanye n’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe rya EAZA (European Association of Zoos and Aquaria) rishinzwe korora inyamaswa na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’African Parks gishinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera ari na yo pariki izaba ishinzwe kuzitaho no kuzifata neza.



Igikorwa cyo kuzana izindi nkura mu Rwanda nk’impano ihawe RDB, kikaba kije gikurikira izindi nkura zagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ku nkunga ya Fondasiyo Howard Buffet, nyuma y’Intare zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu 2015.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko kuba izo nkura zije mu Rwanda by’umwihariko muri Pariki y’Akagera ari amateka, akaba n’ikimenyetso kiza mu birebana n’ubukerugendo cyane ko ubwoko bw’inyamaswa zari zaratangiye gukendera zigenda zigaruka.



RDB ivuga ko inkura izo nkura nizimara kugera muri pariki y’Akagera zizabanza gushyirwa ahatandukanye n’aho izindi zavanywe muri Afurika y’Epfo zashyizwe. Ngo zizabanza kuba ahantu hazitiye, hanyuma izizazikomokaho zizarekurirwe muri Pariki kuko zo zizaba zishobora kuyibamo ku buryo bworoshye.

Izi nkura z'umukara zigizwe n'ingore 3 n'ingabo 2, zije zisanga izindi 19 zari zarazanywe mu Rwanda ziturutse muri Afurika y'Epfo mu 2017 ku nkunga y'ikigega Howard Buffet.

Izi nkura z'umukara zisigaye hake ku isi aho iz'ubu bwoko zibarirwa kuri 900 gusa arizo zisigaye kw'isi gusa! 


INKURU: BICAMUMPAKA 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage