AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Mu nzu 500,000 ziciriritse zikenewe ku banyarwanda; huzuye 500 gusa

Yanditswe May, 20 2019 08:46 AM | 6,034 Views



Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) kivuga ku  nzu ziciriritse (affordable houses)  zigera ku bihumbi 500 zikenewe mu gihugu  hamaze kuzura izigera kuri 500 gusa mu gihe ngo izigera ku bihumbi 15 zikiri mu mishinga.

Inzu ziciriritse zigurishwa nibura nka miliyoni 17 n'igice

Urukumbuzi Affordable Housing Company iyobowe na Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai yubatse inzu 247 zirimo ibyiciro bitandukanye birimo n'iza miliyoni 17 n'igice ndetse na companyi ABADAHIGWA y'inkeragutabara imaze kubaka izigera kuri 32 zubatswe mu buryo bw'inzu 4 muri imwe (4 in one) nazo zaguzwe ku mafaranga miliyoni 18.

Nsabimana Jean, Umuyobozi wa Kompanyi Urukumbuzi Affordable Housing agira ati:

"Hamwe ubushize hajyaga havamo inzu imwe twagerageje uko iriya nzu uyireba ituwemo n'imiryango 8 umuntu wese akaba afite iyo nzu y'ibyumba 3 , salon, douche 2 n'igikoni cy'imbere , akagira na parking y'imodoka ye  kumafaranga miriyoni 20 ngirango murebye uko yubatse no kuntu muyireba twagerageje gukora ibishoboka turebe ko twagabanya ikiguzi ibintu byose tubishyiramo imbaraga ariko buri wese abone aho acumbika"

Umukozi ushinzwe inzu ziciriritse mu kigo gishinzwe imiturire mu Rwanda, Leopold Uwimana avuga ko kugeza ubu hamaze kuzura inzu 500 ku nzu zigera ku bihumbi 500,000 ziciriritse zicyenewe mu gihugu. Avuga ko ku ikubitiro ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda aribo barimo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda kuko imyinshi muy'abanyamahanga itinda mu nyigo.


Leopold Uwimana, umukozi ushinzwe inzu ziciriritse mu kigo gishinzwe imiturire mu Rwanda agira ati:

"Imibare y'inzu zigikenewe uracyari mwinshi urabona ugera mu bihumbi 500.000 ariko ni ibintu bikorwa buhoro buhoro kubera Leta siyo yubaka ahubwo ifatanya n'abashoramari kugirango aribo bashyira mubikorwa iyo gahunda ariko nkubu aho iyo porogaramu itangiriye hari inzu 500 zimaze kubakwa ariko ubu hari n'imishinga y'inzu zigera ku bihumbi 15.000 imwe iracyari mu nyigo ariko hari nindi yatangiye  kubakwa ariko ayo 500 niyo wagera kuri terrain ukabona."

Ibikorwa remezo nk'imihanda yo mu midugudu, amashanyarazi ndetse n'amazi bikorwa n’ikigo cy'imiturire mu Rwanda bigatuma izi nzu zihenduka ku kigero cya 70% kuburyo zihabwa abaguzi ku nyungu ya 11%.

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda kivuga ko muri rusange inzu zigera ku bihumbi 700,000 arizo zikenewe mu gihugu hose kugirango icyuho cyo kubona abacumbi ku banyarwanda bishoboye naboroheje babe babona aho batura heza  guhera mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2032

U Rwanda rufite intego yo kugeza  mu mwaka wa 2024,  abanyarwanda batuye mu mijyi bageze kuri 35% bavuye ku kigero cya 20% u Rwanda ruriho ubu naho 70%  nabo batuye neza mu midugudu kuburyo iyi gahunda izatuma iyi ntego igerwaho.

 Inkuru ya Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage