AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mu mpera z'iki cyumweru, abakize koronavirusi barasezererwa

Yanditswe Apr, 02 2020 13:36 PM | 16,325 Views



Mu Rwanda aba mbere mu bakize koronavirusi bazasezererwa mu mpera z’iki cyumweru. Ibi ni ibitangazwa n’inzego z’ubuzima nyuma y’iminsi 18 umuntu wa mbere agaragayeho Koronavirusi muri iki gihugu

Tariki  14 z'ukwezi gushize kwa Werurwe ni bwo byemejwe ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya koronavirusi.

Ubwo twasuraga ikigo gifashirizwamo abanduye iki cyorezo ku itariki 28 z'ukwezi gushize kwa Werurwe, umwe mu bacyanduye ukomoka mu Buhinde, yabwiye RBA ko afite icyizere cyo gukira kuko nta kimenyetso na kimwe cya koronavirusi yari akigaragaza.

Yagize ati "Uyu ni umunsi wa 13 ngeze hano kandi muri icyo gihe cyose nta kimenyetso na kimwe ngaragaza. Ni ibintu numva ari byiza kuri njyewe bivuze ko navuwe nkanitabwaho ku buryo mu minsi mike bazamfata ibizamini bya laboratwari bakareba niba ngifite virusi cyangwa niba narayikize kandi mfite icyizere ko bizagenda neza mu minsi ya vuba nkazaba ndi kumwe n'umuryango wanjye."

Yaba uyu Muhinde, mugenzi w'Umudage ndetse n'undi w'Umunyarwanda, bavuga ko bakurikije uko biyumva hari igihe bibwira ko ntacyo barwaye.

Umudage yagize ati "Gukira ndumva naranakize ni uko nyine baduha ya minsi 14 yo kuba turi hano bakongera bakadupima ariko iyo umuntu arwaye abyiyumvamo kandi n'iyo umuntu atanarwaye abyiyumvamo. Njye nkorora nka 2 ku munsi gusa, meze neza cyane nta kibazo na kimwe mfite."

Umunyarwanda ati "Mu minsi 2 ya mbere nari mfite ikibazo cyo guhumekaga nabi ariko ubu byarashize; Nta n'umuriro, ibipimo by'ubushyuhe babifata inshuro 3 ku munsi ariko byose bigaragaza ko ari ibisanzwe, ko ndi muzima, mbese.. ni ibintu bitangaje!'

Nubwo bimeze bityo ariko, nta n'umwe muri abo barwayi abaganga baremeza ko yakize iki cyorezo ngo asezererwe. Cyakora Dr. Menelas Nkeshimana, Umuganga mu Nitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUK), uri no mu itsinda rishinzwe gukumira icyorezo cya COVID-19, yabwiye RBA ko bamwe mu barwayi ba koronavirusi bashobora gusezererwa mu mpera z'iki cyumweru.

Yagize ati "Kugira ngo umurwayi wa koronavirus ave mu bitaro bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta risks z'uko hari abandi yakwanduza. Ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kikagaragaza ko afite virusi ku rugero runaka n'iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo. Asabwa gukora ibizamini 2; ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa 14 aho tureba koko niba virusi yarashizemo, iyo dusanze iyo virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma y'amasaha 24 kugira ngo twongere turebe koko niba iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. Ibyo byombi byagaragaza ko iyo virus ntayo ikirimo, ko nta risk ihari yo kwanduza abo asanze mu muryango icyo gihe turamusezerera agataha."

Umunyamakuru: Dukurikije igihe iki cyorezo kimaze kigeze mu Rwanda hari abarwayi iyo minsi 14 yarenze. Twakwizera ko iki cyumweru kizarangira hari abatashye Dr?

Dr Nkeshimana: Icyo cyizere kirahari rwose kandi nkuko nabivuze nta banga ririmo muzabimenya.

Kugeza ubu icyorezo cya COVID19 giterwa na koronavirusi nta muti cyangwa urukingo gifite, ariko kuvura ibimenyetso byacyo ni bwo buryo bukoreshwa mu kuvura abacyanduye ku buryo ku Isi abasaga ibihumbi 185 bamaze gukira baranasezererwa.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage