AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu minsi ibiri hapimwa mu buryo budasanzwe abafite Covid19 hamaze kugaragara 4770 banduye

Yanditswe Jul, 19 2021 17:21 PM | 24,754 Views



Nyuma y’aho kuva kuri iki Cyumweru hatangiye ibikorwa bidasanzwe byo gupima abantu Covid19 mu Tugari mu Mujyi wa Kigali no mutundi turere turi muri guma mu rugo, hagaragayemo abantu 4770 banduye mu bipimo ibihumbi  hafi 124.

Abaturage bapimwe muri iyi gahunda, baratangaza ko bakajije ingamba muri ibi ihe nyuma y'uko bamenye uko bahagaze.

Akizanye Claudia yagize ati “Nafashe ingamba zo gukomeza kwirinda nkaraba amazi meza n’isabune, nambara agapfukamunwa neza kandi nirinda kujya ahantu hari abantu benshi.”

Impuguke mu by'imicungire y'ibyorezo zigaragaraza ko gupima umubare munini w'abantu iyo byahujwe na Gahunda nka Guma mu rugo, bitanga amakuru y'ingenzi ku miterere y'icyorezo.

Kugeza kuri iki cyumweru, Inzego z'ubuzima zihereye ku byavuye mu gupima ku bwinshi byakozwe mu minsi ibiri ishize,  zivuga ko ijanisha ku bandura riri kuri 3.7% .

Dr Vedaste Ntarindwa impuguke y'Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku bijyanye na Covid19, avuga ko iyi mibare itanga icyizere.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko  ibikorwa bidasanzwe byo gupima byibura 20% by'abagize Utugari twose mu Mujyi wa Kigali, cyari kigamije kumenya imiterere y'icyorezo muri iki gihe, kandi ibi bikorwa bizongera bigakorwa mu minsi 2 ya nyuma ya Guma mu rugo, ari naho hazashingirwa izinda ngamba zizafatwa nyuma y'iziriho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagize ati “Ayo makuru yose turimo kuyegeranya azadufashe kuvugurura ingamba nababwiye ko tuzongera tugapima, ku munsi wa 9 n'uwa 10 wa guma mu rugo amakuru azavamo niyo azashingirwaho mu gufata ibindi byemezo kuko dushingira ku biriho twese tuba tubona.”

Ku munsi wa mbere w’ibikorwa bidasanzwe byo gupima, hafashwe  ibipimo 50.880, mu gihe kuri iki Cyumweru hafashwe ibipimo 73.608.

Muri ibi bipimo byafashwe iminsi ibiri bikaba byaragagayemo abarwaye iki cyorezo 4770.

Muri rusange Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 1.887.262 basanzwemo abanduye 57.322. Abamaze gukira bose ni 40.041 mu gihe 16.632 barwaye na ho 72 bakaba barembye. Abitabye Imana ni 649.


Fiston Felix Habeneza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage