AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Mu karere ka Musanze hatangiye kugenzurwa abamotari n'abanyonzi banze kwikingiza

Yanditswe Jan, 11 2022 18:11 PM | 10,838 Views



Mu rwego rwo kugenzura uburyo abanyonzi n'abamotari bubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda Covid19, ubuyobozi bw'Amakoperative yabo mu karere ka Musanze bwatangiye gukora igenzura mu mihanda bareba abitabiriye kwikingiza no gutwara abagenzi bubahirije ingamba zo kwirinda iki cyorezo. 

Gusa bamwe mu bafashwe bagaragaje ko batarikingiza bitewe n'imyemerere ishingiye ku madini n'amatorero.

Bamwe mu bagenzi batega abamotari n'abanyonzi mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko hari abashyira imbere amafaranga kuruta kwirinda Icyorezo cya Covid-19.

Ku ruhande rw'abanyonzi bakorera mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko kutikingiza biterwa no gutinya inkingo naho kubaza abagenzi ko bikingije ngo biragoye kubyubahiriza nubwo atari kuri bose.

Ntabwo ari ku banyonzi gusa kuko imyumvire ishingiye ku madini n'amatorero nayo ikomeje gutuma abamotari batikingiza Covid-19, abamotari basobanukiwe n'ububi bw'iki cyorezo banenga bagenzi babo bagifite iyo myumvire.

Ubuyobozi bwa Koperative y'Abanyonzi n'abamotari burimo gukora ubukangurambaga bwo kugenzura ko buri munyonzi n'umumotari bikingije, ndetse no kubahiriza andi amabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hamaze kumenyekana abamotari 5 banze kwikingiza bamaze guhanwa ndetse n'abanyonzi bakomeje kwigishwa. Umuyobozi w'impuzamakoperative y'abamotari, Muberuka Safari avuga ko bakomeje kwigisha abanyamuryango babo.

Mu karere ka Musanze habarurwa abamotari basaga 1300 n'abanyonzi basaga 1200, abo bose bakaba bakomeje kwigishwa kwirinda ikwirakwira rya Covid19.



 Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu