AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mu karere ka Musanze hatangiye kugenzurwa abamotari n'abanyonzi banze kwikingiza

Yanditswe Jan, 11 2022 18:11 PM | 11,374 Views



Mu rwego rwo kugenzura uburyo abanyonzi n'abamotari bubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda Covid19, ubuyobozi bw'Amakoperative yabo mu karere ka Musanze bwatangiye gukora igenzura mu mihanda bareba abitabiriye kwikingiza no gutwara abagenzi bubahirije ingamba zo kwirinda iki cyorezo. 

Gusa bamwe mu bafashwe bagaragaje ko batarikingiza bitewe n'imyemerere ishingiye ku madini n'amatorero.

Bamwe mu bagenzi batega abamotari n'abanyonzi mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko hari abashyira imbere amafaranga kuruta kwirinda Icyorezo cya Covid-19.

Ku ruhande rw'abanyonzi bakorera mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko kutikingiza biterwa no gutinya inkingo naho kubaza abagenzi ko bikingije ngo biragoye kubyubahiriza nubwo atari kuri bose.

Ntabwo ari ku banyonzi gusa kuko imyumvire ishingiye ku madini n'amatorero nayo ikomeje gutuma abamotari batikingiza Covid-19, abamotari basobanukiwe n'ububi bw'iki cyorezo banenga bagenzi babo bagifite iyo myumvire.

Ubuyobozi bwa Koperative y'Abanyonzi n'abamotari burimo gukora ubukangurambaga bwo kugenzura ko buri munyonzi n'umumotari bikingije, ndetse no kubahiriza andi amabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hamaze kumenyekana abamotari 5 banze kwikingiza bamaze guhanwa ndetse n'abanyonzi bakomeje kwigishwa. Umuyobozi w'impuzamakoperative y'abamotari, Muberuka Safari avuga ko bakomeje kwigisha abanyamuryango babo.

Mu karere ka Musanze habarurwa abamotari basaga 1300 n'abanyonzi basaga 1200, abo bose bakaba bakomeje kwigishwa kwirinda ikwirakwira rya Covid19.



 Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage