AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi

Yanditswe Mar, 28 2024 15:18 PM | 176,356 Views



Kuva mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira 2242 bavuye muri Libya mu gihe abagera kuri 1621 bimuriwe mu bindi bihugu.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe 2024, u Rwanda rwakiriye impunzi n'abimukira 92 bavuye muri Libya aho bari bamaze igihe babayeho nabi bashaka kujya gushaka ubuzima ku Mugabane w’u Burayi.

Ni icyiciro cya 18 cyakiriwe n’u Rwanda kuva gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira itangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2019.

Minisiteri Ishinzwe Impunzi n'imicungire y'Ibiza yatangaje ko mu bakiriwe harimo 57 bo muri Eritrea na 35 bo muri Sudani.

MINEMA yagaragaje ko u Rwanda rutazahwema kwakira no guha ubuhungiro abari mu kaga.

Kuva mu 2019, Inkambi y’Agateganyo y’Impunzi ya Gashora, inyuzwamo abimukira by’igihe gito, imaze kwakira 2242 mu gihe 1621 bimuriwe mu bindi bihugu.

U Rwanda rwatangiye kwakira izi mpunzi n’abashaka ubuhungiro mu 2019 hagamijwe gufasha Abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro bagera ku 2242 bavuye muri Libya aho abasaga 1600 bamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira.

Abo barimo 255 boherejwe muri Suède, 496 bagiye muri Canada, 196 boherejwe muri Norvège. Abandi 141 bari mu Bufaransa, 201 berekeje muri Finlande, 52 boherejwe mu Buholandi, 26 bari mu Bubiligi mu gihe 237 bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage