Yanditswe Mar, 26 2022 14:33 PM | 10,644 Views
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko ishyaka ryaranze Abanyarwanda mu bihe bikomeye banyuzemo ariryo ryatumye u Rwanda rutazima.
Ibi yabitangarije mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe Le College St Albert de Bujumbura Un Monument de la Solidarite Humaine, wabaye ku wa Gatanu.
Ni igitabo cyanditswe n'Abanyarwanda bigishije n'abize ku ishuri ryisumbuye rya St Albert mu Burundi. Gikubiyemo inyandiko zigaragaza uburyo iri shuri ryashinzwe ku gitekerezo cy'abanyeshuri b'Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza zo Bubirigi, igitekerezo cyaje kwakirwa neza n'abagenzi babo bigaga no mu zindi kaminuza zo mu mahanga.
Kayumba Joseph umwe mu banditsi b'iki gitabo Le College St Albert de Bujumbura Un Monument de la Solidarite Humaine avuga ko iri shuri ryatangiye mu 1963 mu bihe bitari byoroshye.
Muri iki gitabo harimo ubuhamya bw'ubufatanye bw'abaranze abarezi n'abanyeshuri bize kuri iri shuri St Albert aho abanyeshuri bigaga mu bihe bigoye ariko bagashobora kwigobotora imbogamizi bahuraga na zo bafatanyije n'abarimu babo.
Ibi babikoraga bakomeye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu no kuzitoza abato cyane inyigisho z'umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo n'imyidagaduro mu muco gakondo.
Umurungi Francine wize kuri iri shuri yasobanuye icyo iri shuri rivuze ku buzima bw'abaryizeho.
Akurikije amateka Abanyarwanda banyuzemo Gen Jean Bosco Kazura Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda na we wize kuri iri shuri, asanga buri wese akwiye gusigasira ibyagezweho.
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko biteye ishema kubona Abanyarwanda babaheho basiragizwa ishyanga ubu bakaba bafite igihugu buri wese afiteho uburenganzira.
Ibi ngo ni umusaruro waturutse ku kugira ishema ryo gukunda igihugu.
Kuva iri shuri ritangiye mu 1963 kugeza 1994 ryatanze impamyabumenyi 1119 ku Banyarwanda b'impunzi.
Abari mu muhango wo kumurika iki gitabo bavuga ko benshi mu bize kuri iri shuri bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse benshi bari no mu nzego zitandukanye aho batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
KWIZERA John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru