Yanditswe Mar, 26 2022 14:33 PM | 10,526 Views
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko ishyaka ryaranze Abanyarwanda mu bihe bikomeye banyuzemo ariryo ryatumye u Rwanda rutazima.
Ibi yabitangarije mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe Le College St Albert de Bujumbura Un Monument de la Solidarite Humaine, wabaye ku wa Gatanu.
Ni igitabo cyanditswe n'Abanyarwanda bigishije n'abize ku ishuri ryisumbuye rya St Albert mu Burundi. Gikubiyemo inyandiko zigaragaza uburyo iri shuri ryashinzwe ku gitekerezo cy'abanyeshuri b'Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza zo Bubirigi, igitekerezo cyaje kwakirwa neza n'abagenzi babo bigaga no mu zindi kaminuza zo mu mahanga.
Kayumba Joseph umwe mu banditsi b'iki gitabo Le College St Albert de Bujumbura Un Monument de la Solidarite Humaine avuga ko iri shuri ryatangiye mu 1963 mu bihe bitari byoroshye.
Muri iki gitabo harimo ubuhamya bw'ubufatanye bw'abaranze abarezi n'abanyeshuri bize kuri iri shuri St Albert aho abanyeshuri bigaga mu bihe bigoye ariko bagashobora kwigobotora imbogamizi bahuraga na zo bafatanyije n'abarimu babo.
Ibi babikoraga bakomeye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu no kuzitoza abato cyane inyigisho z'umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo n'imyidagaduro mu muco gakondo.
Umurungi Francine wize kuri iri shuri yasobanuye icyo iri shuri rivuze ku buzima bw'abaryizeho.
Akurikije amateka Abanyarwanda banyuzemo Gen Jean Bosco Kazura Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda na we wize kuri iri shuri, asanga buri wese akwiye gusigasira ibyagezweho.
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko biteye ishema kubona Abanyarwanda babaheho basiragizwa ishyanga ubu bakaba bafite igihugu buri wese afiteho uburenganzira.
Ibi ngo ni umusaruro waturutse ku kugira ishema ryo gukunda igihugu.
Kuva iri shuri ritangiye mu 1963 kugeza 1994 ryatanze impamyabumenyi 1119 ku Banyarwanda b'impunzi.
Abari mu muhango wo kumurika iki gitabo bavuga ko benshi mu bize kuri iri shuri bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse benshi bari no mu nzego zitandukanye aho batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
KWIZERA John Patrick
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru