Yanditswe Jun, 30 2021 18:56 PM | 46,714 Views
Ministiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente
yakiriye mu biro bye kuri uyu wa gatatu umuyobozi nshingwabikorwa w'ikigenga
mpuzamahanga cy'imari FMI, Aivo Andrianarivelo.
Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy'icyorezo cya COVID19 gikomeje kugariza isi mu nzezo z'ubuzima muri rusange, n'ubukungu bw'ibihugu by’umwihariko.
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana wari umuherekeje, yavuze ko ibyo biganiro byanagarutse ku mubano w'u Rwanda n’iki kigaga cya FMI, ndetse no ku bukungu bw'igihugu cy’u Rwanda muri iki gihe cya Covid-19.
Aha atangaza ko IMF hari ibyo yafashije u Rwanda ngo ruhangane n'ingaruka z'iki cyorezo:
Yagize ati ''Iyo ibihugu bigize ihungabana ry'ubukungu na none IMF irabifasha, byumwihariko kuva twatangira guhangana n'iki cyorezo cya covid-19 guhera umwaka ushize IMF yaduhaye inguzanyo ku nyungu ya zeru, ku amadolari ya Amerika asaga miliyoni 200 kugira ngo adufashe mu ntambara yo kurwana n'icyorezo cya covid-19 n'ingaruka zacyo.''
FMI ifasha ibihugu mu gukurikirana politiki z'ubukungu ari nayo nshingano yayo ya mbere, iya kabiri iyo ibihugu bigize ihungabana ry'ubukungu irabifasha cyanye cyane iyo habaye icyuho mu bwizigame bw'igihugu mu mafaranga y'amahanga byifashisha mu kwishyura cyangwa gutumiza ibintu hanze.
Iyo bimeze bityo FMI itanga inguzanyo iciriritse ifasha ibihugu kugira ngo icyo cyuho cyizibwe.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa IMF, Aivo Andrianarivelo agaruka ku bukana bwa Covid 19 ku bukungu bw'ibihugu, yasobanuye ko bakora ibishoboka byose kugira ngo ubukungu bw'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere butarushaho kuzahara, bitewe no kubura inkingo zabifasha kurinda abaturage.
Yagize ati ''Nta n’umwe wabona intsinzi buri muntu atayibonye. Tugomba gufatana urunana tugashakira intsinzi hamwe mu kuhashya iki cyorezo. Ni muri urwo rwego ishami ryacu rishinzwe ubukungu ryagerageje gukora ubuvugizi bugamije kuboneka kw'inkunga ihagije itareba Afurika gusa ahubwo n'ibindi buhugu bidafite amikoro ahagije y'ubukungu, Afurika ikaba iza ku isonga mu bihugu bizabonamo iyo nkunga.''
Kuva u Rwanda rwatangira guhangana n’icyorezo cya covid-19 guhera umwaka ushize, FMI yaruhaye inguzanyo y’amadolari asaga miliyoni 200 ku nyungu ya zeru.
Aivo Andrianarivelo ahagarariye FMI mu bihugu 23 bya Afurika n’u Rwanda rurimo.
John Gakuba
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru