AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministiri w'intebe Dr.Ngirente yakiriye umuyobozi nshingwabikorwa wa FMI

Yanditswe Jun, 30 2021 18:56 PM | 46,714 Views



Ministiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye kuri uyu wa gatatu umuyobozi nshingwabikorwa w'ikigenga mpuzamahanga cy'imari FMI, Aivo Andrianarivelo.

Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy'icyorezo cya COVID19 gikomeje kugariza isi mu nzezo z'ubuzima muri rusange, n'ubukungu bw'ibihugu by’umwihariko.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana wari umuherekeje, yavuze ko ibyo biganiro byanagarutse ku mubano w'u Rwanda n’iki kigaga cya FMI, ndetse no ku bukungu bw'igihugu cy’u Rwanda muri iki gihe cya Covid-19.

Aha atangaza ko IMF hari ibyo yafashije u Rwanda ngo ruhangane n'ingaruka z'iki cyorezo:

Yagize ati ''Iyo ibihugu bigize ihungabana ry'ubukungu na none IMF irabifasha,  byumwihariko kuva twatangira guhangana n'iki cyorezo cya covid-19 guhera umwaka ushize IMF yaduhaye inguzanyo ku nyungu ya zeru, ku amadolari ya Amerika asaga miliyoni 200 kugira ngo adufashe mu ntambara yo kurwana n'icyorezo cya covid-19 n'ingaruka zacyo.''

FMI ifasha ibihugu mu gukurikirana politiki z'ubukungu ari nayo nshingano yayo ya mbere, iya kabiri iyo ibihugu bigize ihungabana ry'ubukungu irabifasha cyanye cyane iyo habaye icyuho mu bwizigame bw'igihugu mu mafaranga y'amahanga byifashisha mu kwishyura cyangwa gutumiza ibintu hanze.

Iyo bimeze bityo FMI itanga inguzanyo iciriritse ifasha ibihugu kugira ngo icyo cyuho cyizibwe.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa IMF, Aivo Andrianarivelo agaruka ku bukana bwa Covid 19 ku bukungu bw'ibihugu, yasobanuye ko bakora ibishoboka byose kugira ngo ubukungu bw'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere butarushaho kuzahara, bitewe no kubura inkingo zabifasha kurinda abaturage.

Yagize ati ''Nta n’umwe wabona intsinzi buri muntu atayibonye. Tugomba gufatana urunana tugashakira intsinzi hamwe mu kuhashya iki cyorezo. Ni muri urwo rwego ishami ryacu rishinzwe ubukungu ryagerageje gukora ubuvugizi bugamije kuboneka kw'inkunga ihagije itareba Afurika gusa ahubwo n'ibindi buhugu bidafite amikoro ahagije y'ubukungu, Afurika ikaba iza ku isonga mu bihugu bizabonamo iyo nkunga.''

Kuva u Rwanda rwatangira guhangana n’icyorezo cya covid-19 guhera umwaka ushize, FMI yaruhaye inguzanyo y’amadolari asaga miliyoni 200 ku nyungu ya zeru.

Aivo Andrianarivelo ahagarariye FMI mu bihugu 23 bya Afurika  n’u Rwanda rurimo.


John Gakuba




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage