AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministeri y'uburezi yatangiye gufasha ibigo by'igenga byabuze abanyeshuli

Yanditswe Mar, 10 2018 16:49 PM | 10,029 Views



Ministeri y'uburezi iravuga ko guhera uyu mwaka w'amashuri ibigo by'amashuri 17 byigenga byigisha amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro byatangiye koherezwamo abanyeshuri batsinze ibizamini bya leta mu rwego rwo guhangana n'igabanyuka rikomeye ry'abanyeshuri biga imyuga muri aya mashuri, ni mu gihe hamwe na hamwe usanga ishuri ryigwamo n'abana 5 ahandi ibyumba by'amashuri bikaba byaramaze gufungwa kubera kubura abanyeshuri.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri yigenga byigisha imyuga bavuga ko muri iyi myaka abanyeshuri biga imyuga muri ibi bigo bagabanyuka ugereranyije n'ubushobozi ibi bigo bifite bwo kwakira abanyeshuri, ibi bikagira n'ingaruka cyane cyane ku guhemba abarimu.  

Umuyobozi wa APEBU (Gakenke), Mfashwanimana Viateur, agira ati,..."twe ibikoresho turabifite ahubwo ikibazo ni abanyeshuri bake; urumva kugira abanyeshuri 89 mu kigo cyose ni ikibazo gikomeye cyane ku buryo ibikorwa hafi ya byose ntibikorwa neza" 

Umuyobozi w'ikigo College Doctrine Vitae (Gasabo), ati, "...Ibigo bya prive turi kurwana n'ikintu cyo guhemba abarimu, abanyeshuri ni bake ibyo binjiza ntibihagije:jari ibigo biba bifite abana 4 mu ishuri kandi bose bigishwa n'abarimu, harimo ikibazo byo."

Bamwe mu banyeshuri biga muri ibi bigo bavuga ko kwiga ari bake cyane nabyo bibagiraho ingaruka. Umutoniwase Judith, umunyeshuri kuri CDV-Gasabo agira ati, "...niba Prof. aje agasanga abana ni 2 cyangwa 3, nta mbaraga agira zo kubigisha n'abana ntibumve ko bari mu mwanya wo kwiga bagacika intege. Bajya gukora icya leta ukumva bohereje umuntu akavuga ngo ntimwasusha mungana gutya, ngo ntibaza gukoresha ibizamini ahongaho muri abana 5"

Gusa umunyamabanga wa leta muri ministeri y'uburezi ushinzwe amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya ashimangira ko guhera uyu mwaka w'amashuri bimwe mu bigo byigenga byatangiye koherezwamo abanyeshuri batsinze ibizamini bya leta ibi bikazajya bijyana no kugenera inkunga ibi bigo yunganira umusanzu w'ababyeyi. Agira ati, "twarabitangiye uyu mwaka amashuri agera kuri 17 yigenga yakiriye abanyeshuri barangije icyiciro rusange kandi ni gahunda tuzakomeza kugirango aho abantu  bashobora kwigira ya myuga harusheho kuba henshi, tuzayagira menshi tuyongerere ubushobozi abiga imyuga babe benshi nkuko leta ibyifuza"

Yaba abayobozi b'ibigo ndetse n'abanyeshuri bahuriza ku kiguzi cy'uburezi muri iki gihe nk'imwe mu mbogamizi ituma abana batiga mu mashuri yigenga, ndetse na gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 ikomeje kwitabirwa ku gipimo cyo hejuru.Gusa hifuzwa ubugenzuzi bwimbitse ku mashuri yigenga muri rusange kugirango harebwe imikorere yayo by'umwihariko ibijyanye n'ibyo yigisha.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage