AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisiteri y’ikoranabuhanga iravuga ko buri ntara igiye kubakirwa ishuri ry’abacurabwenge ba porogaramu za mudasobwa

Yanditswe Aug, 06 2022 19:36 PM | 92,672 Views



Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yitabiriye imurikabikorwa ry’imishinga y’abarangije amasomo mu ishuri rya Rwanda Coding Academy ry’abacurabwenge ba porogaramu za mudasobwa, avuga ko buri ntara igiye kubakirwa ishuri nk’iri hagamijwe kongera umubare w’abahanga muri mudasobwa.

Mugabo Makuza Verité umusore w’imyaka 19 y’amavuko, ni umwe mu barangije mu ishuri ry’abacurabwenge ba porogaramu za mudasobwa Rwanda Coding Academy riherereye mu karere ka Nyabihu.

Mu myaka itatu ahamaze yakoze porogaramu yitwa KOBRA, uyu mushinga we wabonye inkunga ya miliyoni y’amadorari, ni ukuvuga arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda.

Aba banyeshuri bakoze izindi porogaramu zitandukanye, zirimo ije gufasha abafite ubumuga bagendera mu tugare kujya bitwara badakeneye ubasunika, ifasha abahinzi kumenya imikurire y’ibihingwa n’indwara zibyibasira.

Ku maso ni abana bato ariko bafite ibikorwa bihambaye, ababyeyi babo batunguwe n’ubumenyi bafite maze bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose mu kubashyigikira.

Igikorwa cyo kumurika imishinga y’aba banyeshuri cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga bikorera mu Rwanda. 

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ikoranabuhanga gifite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta ruzwi nk’irembo, Israël Bimpe avuga ko barimo gukorana n’aba banyeshuri mu mavugurura y’uru rubuga hagamijwe kunoza no kongera umubare wa serivise zirutangirwaho.

Benshi mu barangije babonye akazi mu bigo by’ikoranabuhanga bikomeye abandi bashinze kompanyi zabo z’ikoranabuhanga. 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko kwigisha amasomo y’ikoranabuhanga ari igisubizo hahereye mu bato kuko hari porogaramu bakoze zagakwiye kuba zaratanzweho akayabo na leta.

Avuga ko leta yatangiye umushinga wo kongera amashuri nk’aya akagera muri buri ntara.

Abarangije amasomo y’abo muri Rwanda Coding Academy ni 58. 

Kaminuza y’u Rwanda yamaze gutegura porogaramu y’abo yihariye bagiye gukomerezamo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage