Yanditswe Jun, 02 2022 20:23 PM | 93,922 Views
Guverinoma y'u Rwanda iratangaza ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ikoranabuhanga rigere kuri bose nta n'umwe usigaye inyuma ndetse intego ikaba ari uko muri 2024 urubyiruko rwose rwaba rufite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, digital literacy.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente ubwo kuri uyu wa Kane yatangizaga inama mpuzamahanga y'urubyiruko mu ikoranabuhanga, inama izwi nka generation connect global youth summit 2022.
Iyi nama yo ku rwego rw'Isi yateguwe ku bufatanye n'ihuriro mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, ITU, ikaba yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi bitanu barimo urubyiruko, abayobozi mu nzego za leta, abikorera, imiryango mpuzamahanga, abahanga mu by'ikoranabuhanga n'abandi.
Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente wayitangije ku mugaragaro yagaragaje ko ku Isi hari ubusumbane n'icyuho mu mikoreshereze y'ikoranabuhanga guhera mu bana ukagera no mu bakuze ariko ashimangira icyerekezo cy’u Rwanda mu guhangana n’icyo kibazo.
Yagize ati "Raporo isuzuma umubare w’abana n’urubyiruko bagerwaho na murandasi/Internet iwabo mu ngo yerekanye ko abarenga 2/3 by’abana bari mu mashuri bafite hagati y’imyaka 3 na 17 babarirwa muri miliyari imwe na miliyoni magana atatu ndetse 63% y’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 nta murandasi/internet bafite iwabo mu rugo. Iyi mibare ni myinshi. Mu gihe nta huzanzira benshi mu rubyiruko ntibashobora kugerwaho n’aya mahirwe bikarushaho kongera ubushomeri mu rubyiruko. Mu Rwanda twahisemo ikoranabuhanga nka moteri y’iterambere. Intego ya gahunda yacu y’igihugu yo kwihutisha iterambere ni ukugeza ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ku rubyiruko rwose ruri hagati y’imyaka 16 na 30 bitarenze mu mwaka wa 2024. Ibi bizagerwaho binyuze muri porogaramu y’igihugu yo kwigisha ikoranabuhanga iteganya kugeza ubwo bumenyi kuri 60% mu bakuze. "
Minisitiri w’Intebe avuga kandi ko uretse abikorera urubyiruko na rwo rwatangiye gutanga umusanzu warwo mu rugendo igihugu kirimo rugamije kugeza ikoranabuhanga kuri bose.
Ati "Mu Rwanda guverinoma yafatanyije n’abikorera binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo Connekt Rwanda aho telefoni zigezweho, smartphones, zisaga ibihumbi 25 zahawe imiryango irimo abahinzi, abajyanama b’ubuzima, abagore bakora ubushabitsi n’abandi. Nubwo bimeze bityo ariko icyuho kiracyari kinini ku buryo tutabyishoboza twenyine kandi aha ni ho urubyiruko rugomba kubigiramo uruhare rw’ingirakamaro. Ibitekerezo byanyu, guhanga ibishya n’ingufu byatanga umusanzu ukomeye mu gukemura izi mbogamizi. Nk’ubu bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu Rwanda barimo gukoresha ikoranabuhanga rya artificial intelligence kugira ngo amajwi n’inyandiko ku ikoranabuhanga bijye biboneka mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda mu rwego rwo gukuraho imbogamizi y’ururimi mu gukoresha ikoranabuhanga no kumenyera kurikoresha."
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu n'ihuriro mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, ITU, Doreen Bogdan-Martin asaba urubyiruko gufata iya mbere bagafasha Isi kuvanaho ubusumbane hagati y’abagerwaho n’ikoranabuhanga n’abo ritageraho.
Ati "Inshingano yacu natwe ni ukubafasha mu buryo bwose dushoboye tugashyiraho icyerekezo dusangiye twese kandi icyo cyerekezo tukakibyaza ibikorwa bifatika tuzageza mu nama y’Isi ku ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi. Turifuza ko amajwi yanyu yumvikana cyane kandi mu buryo butomoye. Mu nama ku ikorabuhanga iteganyijwe mu cyumweru gitaha tuzaba."
Iyi nama mpuzamahanga y'urubyiruko mu ikoranabuhanga igamije guha urubuga urubyiruko rwo hirya no hino ku Isi ngo rugire uruhare rufatika mu mpinduramatwara mu ikoranabuhanga biyungura ubumenyi kugirango bagire ubushobozi bwo guhanga ibishya bigabanya ubusumbane mu by'ikoranahanga ku Isi.
Divin UWAYO
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru