AGEZWEHO

  • Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by'Ubukungu ibera muri Arabie Saoudite – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yashimye imikoranire y'u Rwanda na EU mu ishoramari

Yanditswe Jun, 26 2023 12:16 PM | 25,314 Views



Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimye imikoranire y’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) ku bikorwa by’ishoramari birimo kugira uruhare mu gutanga imirimo mu Rwanda.

Aha harimo ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, ubwikorezi, ubucuruzi bw’imiti n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko hari ibigo bikomeye byo mu Burayi byashoye imari mu Rwanda birimo Volkswagen, ikigo cya Africa improved foods na BioNTech.

Ibi yabitangarije mu nama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi yiswe EU-Rwanda Business Forum iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku rwego rw’Isi kikaba igihugu cyakira abakigana ku buryo abifuza gushora imari yabo mu masaha atandatu gusa umushoramari aba afunguye ikigo cy’ubucuruzi.

Iri huriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi ryitabiriwe n’Abanyarwanda bakora ubucuruzi mu bihugu by’u Burayi, abashoramari bo mu bihugu by’ u Burayi bakorera mu Rwanda n’abifuza gushora imari mu Rwanda ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Minisitiri w'Intebe  Dr. Edouard Ngirente arikumwe na Ambassador Belén Calvo Uyarra uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda ndetse na Clare Akamanzi Umyobozi wa RDB. Photo: RDB


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage