AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yaganiriye n'uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda

Yanditswe Oct, 24 2019 08:00 AM | 11,154 Views



U Rwanda n'u Bwongereza biravuga ko bizakomeza gushimangira umubano ushingiye ku butwererane hagati y'ibihugu byombi. Ibi bikubiye mu biganiro Minsitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye n'Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Intebe, Dr.Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye uhagarariye Bwongereza  mu Rwanda, Jo Lamos wari kumwe n'umuyobozi w'ikigega cy'Abongereza gishinzwe iterambere (DFID) mu Rwanda, Sarah Metcalf. 

Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w'ibihugu byombi, imikoranire isanzwe mu bikorwa bigamije iterambere ry'u Rwanda n'ubufatanye mu gihe kizaza, nk'uko bisobanurwa n'uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas.

Yagize ati "Twaganiriye na Minisitiri w'intebe uburyo dushyigikira u Rwanda mu iterambere ryarwo ndetse n'uburyo tugomba gukomeza gushyigikira u Rwanda mu buryo bwose bushoboka mu gihe kizaza, nk'urugero dushyigikira urwego rw'uburezi hano, ubuhinzi n'ubworozi ndetse tugafasha n'abaturage batishoboye, dufitanye umubano mwiza n'imikoranire myiza ishingiye ku cyizere n'amateka dufitanye mu bikorwa by'iterambere mu Rwanda."

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, avuga ko muri ibi biganiro banarebeye hamwe uburyo bwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yagize ati "Basezeranyije ko bakomezanya na Guverinoma muri gahunda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku burezi, kandi ko uburezi babufite muri gahunda yabo, bafite gahunda 3 barafasha mu burezi, mu buhinzi ndetse bafite ubufatanye bumaze igihe n'ikigo cy'imisoro n'amahoro mu bijyanye n'ubufasha mu bya tekeniki."

Haganiriwe no ku myiteguro yo kwakira inama ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (Commonwealth) izabera mu Rwanda umwaka utaha, aho imirimo yo kuyakira ikomeje kugenda neza.

Inkuru mu mashusho



KWIZERA John Patrick 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage