AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe asanga ikoranabuhanga ari inkingi ikomeye mu iterambere

Yanditswe Jul, 11 2019 13:32 PM | 15,389 Views



Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama rusange y'abanyamigabane b'ikigo Africa50, Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abikorera k'umugabane w'Afurika guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga yose ibikorwaremezo bahanga.

Ashingiye ku iterambere ryíkoranabuhanga ryihuta ubutitsa, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente asanga guteza imbere ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba ku iterambere ryíbikorwaremezo  ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati “Tugomba gukora cyane kugira ngo twongere amahirwe  y'imikorere hamwe n'iteramberebry'ikoranabuhanga mu nzego zose  z'ubukungu bwacu. Nk'umugabane tugomba guhanga ingamba zacu bwite mu guhanga udshya n'ikoranabuhanga. Uru rugendo ruzadusaba gushora imari mu mishinga y'ikoranabuhanga itandukanye guhera mu kugeza ikoranabuhanga mu bice by'icyaro kugera kuguteza imbere ubumenyi mw'ikoranabuhanga. Kugira ngo dutegure urubyiruko rwacu kugera ku ntego zarwo muri yi si y'ikoranabuhanga ryihuta cyane”

Umuhate  w’u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga n’inyota y’iterambere ku Rwanda, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo Africa50, akaba  na Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere,  Akinwumi Adesina asanga bikwiye kubera Afurika yose urugero.

Ati “Iterambere ryihuta ry'u Rwanda rikomeje kuba urugero rugomba kubera abandi ikitegererezo. Hari abavuga ko u ibiba mu Rwanda ari ibitangaza, njye ntabwo nemeranya na bo, kuko igitangaza ni ikintu kiba ntaruhare wakigizemo, ahubwo njye mbona iterambere ry'u Rwanda ari umusaruro w'umurava, gukorera ku ntego, imiyoborere myiza itajegajega, igenamigambi no gukora ubutitsa.”

Africa50 ni ikigo cy ‘abikorera cyashinzwe na Banki Nyafurika y’iterambere hamwe n’ibihugu bitandukanye by’Afurika.

Intego y’iki kigo ni ugutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Dr Alain Ebobise avuga ko uburyo indi migabane yihuta mu ikoranabuhanga, kudindiza imishinga y’ibikorwaremezo irishingiyeho muri Afurika ari ugukomeza gusyigingiza iterambere.

Ati “Amahirwe aducika n’igihombo tugira iyo imishinga idindiye, kirahenze cyane. Kutagira icyo dukora ku mishinga cyangwa kuyikora buhoro buhoro, bihombya ibihugu kandi bikanabuza abaturage kubona servise bagombaga kuba babona byihuse. Iki ni igihe cy’ibikorwa si amagambo. Afurika icyeneye ibikorwaremezo natwe nkábaterankunga duhobora gutanga ubufasha.”

Iyi nama rusange y’abanyamigabane u Rwanda rwakiriye ni iya kane y’iki kigo Africa50. Magingo aya rifite ibihugu binyamigabane bigera kuri 27.

U Rwanda rwagiye muri iri huriro mu mwaka ushize wa 2018. Mu nama yacyo ya gatatu yaberaga i Nairobi muri Kenya.

Muri uyu mwaka iki kigo cyasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu mushinga w'u Rwanda Kigali Innovation city, umushinga wubaka agace k'ikoranabuhanga kazakoreramo ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga byo hirya no hino ku isi.

Iki kigo kizashoramo imari ingana na Miliyoni 400 z'amadorari y'amerika muri miliyari 2 ateganyirijwe umushinga wose.

Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage