Yanditswe Sep, 20 2019 10:31 AM | 9,861 Views
Ikigo cy'igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy, kiravuga ko kugira ngo
habe amahoro arambye ari uko abantu bafata ingamba hakiri kare mu gukumira amakimbirane
no gukemura ibibazo mu mahoro.
Ibi biraganirwaho mu nama nyunguranabitekerezo y'iminsi 2 igamije kurebera hamwe ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n'iterambere n'umutekano mu rugendo rw'imyaka 25 rumaze rwiyubaka.
Mu biganiro bitangirwa muri iyi nama harimo ibijyanye n'imiyoborere y'u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, kureba uko umutekano w'imbere mu gihugu n'uwo mu karere wifashe, kureba uruhare Ingabo z'u Rwanda ziwugiramo no gusuzuma inzira y'ubumwe n'ubwiyunge n'inzitizi iyo nzira igihura na zo.
Umuyobozi w'iki kigo Col. Jill Rutaremara avuga ko kubungabunga amahoro arambye bisaba gukumira amakimbirane atarabyara imvururu.
Yagize ati ''Impamvu ibi tubiha agaciro ni uko ubutumwa bwinshi bw'amahoro bugiye buba akenshi bibanda kureba ikibazo cyavutse, ariko ugasanga batibanda ku gukumira amakimbirane, ndetse n'iyo yabaye abantu bakibwira ko bayavuyemo, nta bikorwa bikunze kubaho kugira ngo habeho amahoro arambye. Ubu icyo dusuzuma aha, ni ukureba icyakorwa kugira ngo abantu bahorane amahoro arambye kugira ngo abantu ejo badasubira mu mvururu, ariko banakumira n'izindi zabaho, abantu batumva ko buri gihe ibibazo bikemurwa n'imvururu.''
Umuyobozi wungirije w'ikigo gishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Mali Lt Col Sidi Ali Fofana, avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu kwikemurira ibibazo byabera isomo igihugu cyabo..
Ati ''Ibibazo muri Afurika bikunze kubaho n'ubwo bidasa hose, ariko ibyinshi bifitanye isano. Nk'iyo turebye muri Mali, dusanga ko muri icyo gihugu kuva mu 2012 hakunze kuba amakimbirane anyuranye. Mu by'ukuri hari aho bihuriye n'ibyo u Rwanda rwanyuzeho, kuko abaturage bugarijwe n'ibibazo kuri ubu. Ndakeka ko nkurikije ibyo numvanye Minisitiri w'Ingabo mu Rwanda, ku bijyanye n'inzira z'ubutabera zashyizweho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ni ibintu byadufasha mu gihugu cyacu.''
Minisitiri w'Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira avuga ko kugira ngo u Rwanda rushobore kwiyubaka habayeho kugarura indangagaciro z'umuco nyarwanda kandi n'abayobozi b'u Rwanda bemera kubazwa ibyo bakora.
Yagize ati ''Rwubakiye ku mateka n'umuco byacu u Rwanda rwabashije kongera kubaka indangagaciro n'ibikorwa ubusanzwe byafashaga kwikemurira ibibazo byo mu muryango nyarwanda bishingiye ku muco nyarwanda mbere y'ubukoroni. Gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo buri wese ashinzwe byabaye intwaro ikomeye . Ikindi kandi Abanyarwanda bateje imbere umuco wo gusaba abayobozi gukorera mu mucyo.''
Muri iyi nama yo ku rwego rwa Afurika, Ikigo cy'Igihugu cy’Amahoro cyanatumiyemo bamwe mu bayobozi b'ibigo bishinzwe kubungabunga amahoro mu bihugu 9 bya Afurika bisanzwe bifite ibigo bibungabunga amahoro, abashakashatsi n'impuguke zo muri urwo rwego.
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru