AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Minisitiri Ingabire yanenze abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri jenoside

Yanditswe May, 27 2022 19:20 PM | 121,937 Views



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta yatangaje ko bigayitse kuba hashize imyaka 28 Abanyarwanda bigishwa kubana neza, nyamara hakaba hakiri bamwe bakinangira banga gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Huye, baravuga ko kuba ababo bishwe bari bashyinguye mu buryo butabaheshaga agaciro bimuriwe mu rwibutso rwa Rukira rw’uyu Murenge wa Huye, bibaruhuye imitima kandi bikaba bishubije abishwe agaciro.

Ni mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Huye ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri yimuwe aho yari ishyinguye mu kagari ka Sovu, n’ahitwa ku Rukara kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rukira rw’uyu murenge wa Huye.

Mukeshimana  Consolee umwe mu barokokeye aha I Sovu, avuga ko ubwicanyi bwabereye aha i Sovu bwari indengakamere. 

Nyamara aha i Sovu hari n’ikigo cy’abihayimana ngo bari bahahungiye bizeye kuhakirira birangira batereranywe na bamwe mu bihayimana barimo n’abayoboraga iki kigo, ubu banaciriwe imanza bakurikiranyweho iki cyaha.

Uhagarariye imiryango y'abashyinguye mu cyubahiro imibiri yimuwe ivanywe aha i Sovu n’i Rukara, Kabano Charles avuga ko kuba ababo baruhukiye ahantu habahesha icyubahiro mu rwibutso rw’umurenge wa Huye rwa Rukira, bibaruhuye imitima kuko ari ukubasubiza agaciro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Miniteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Ingabire Assoumpta yanenze mu buryo bukomeye abatanga amakuru, avuga ko bigayitse kuba hashize imyaka 28 Abanyarwanda bigishwa kubana neza, nyamara hakaba hakiri bamwe bakinangira, banga gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri jenoside.

Kuri uyu munsi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga 5000 mu rwibutso rw'Umurenge wa Huye rwa Rukira, ikaba isanga indi mibiri isaga ibihumbi 42000 isanzwe iharuhukiye.

Manzi Claude 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu