AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yasabye inzego gukemura ibibazo birimo imishinga minini idindira

Yanditswe May, 15 2022 14:31 PM | 65,664 Views



Kuri iki Cyumweru, i kigali hateraniye inama ihuza inzego zibanze, za minisiteri n’inzego ziri ku rwego rw’igihugu aho barebera hamwe ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu no kwiga ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ni inama ihurije hamwe bamwe mu bagize guverinoma, abayobozi b’Intara ndetse n’Uturere twose.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ko hari ibi bazo bakwiye kwigirwa hamwe bibangamiye imibereho y’abaturage birimo ibijyanye n’imishinga minini idindira kandi yakagiriye akamaro abaturage, ibibazo by’ingurane ku mitungo y’abaturage zitinda guhabwa abaturage bagasiragira, abacukura imicanga n’amabuye bigateza amasuri ku mitungo y’abaturage.

"Mu gihe dusigaje imyaka ibiri gusa ngo tugere ku musozo wa NST1, bidusaba kwisuzuma kenshi kugira ngo duhuze umuvuduko tugenderaho no kwesa imihigo ku bipimo twihaye nk’igihugu."

Muri iyi nama hitezwemo ibisubizo n’ingamba zizafasha kuzamura igipimo cyo kwihaza mu biribwa, kuzamura igipimo cy’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, kurushaho kwegera abahinzi n’aborozi no kubaha ubumenyi mu byo bakora n’ibindi

Hari kandi kwihutisha ibipimo by’abaturage bagerwaho n’amazi, amashanyarazi, abakoresha gaz na rondereza zikoresha ibicanwa bike, ingamba zo gusigasira ibikorwa remezo, gukemura ibibazo by’ingurane n’ibindi.

 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko umubare munini w’abanyarwanda ukora ubuhinzi, bityo hagomba gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro kandi wujuje ubuziranenge.

Ibi ngo ntibyagerwaho hadashyizwe imbaraga muri gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka kuko ngo n’inyongeramusaruro zizagera kubahinzi mu buryo bworoshye, ndetse uku kongera umusaruro bigakorwa no kubworozi aho amatungo akwiye kororwa mu buryo bwa kijyambere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage