AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi muri Nyagatare gufatanya n'abaturage bagaca burundu kanyaga

Yanditswe Apr, 20 2021 17:32 PM | 29,576 Views



Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n'Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, basuye Akarere ka Nyagatare basaba abayobozi gufatanya n’abaturage bagaca burundu ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Uru ruzinduko rwo kuri uyu wa Kabiri rwatangiriye mu Murenge wa Kiyombe, aho aba bayobozi basuye uruganda rw'amazi rwa Cyondo rutanga metero kibe 5 500 z'amazi ku munsi mu Mirenge 10 muri 14 igize Akarere ka Nyagatare.

Muri uyu Murenge wa Kiyombe, Minisitiri Gatabazi yanasuye ivuriro ry'ibanze rya Karambo, rimwe mu mavuriro y'ibanze ane yongewemo serivise zo ku rwego rw'ibitaro bikuru birimo nko kuvura amaso, amenyo, gukeba no kubyaza hagamijwe kurushaho kwegereza abaturage serivise z'ubuvuzi.

Abivuriza kuri iri vuriro basabye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu ko hakwihutishwa gahunda yo kurigezamo abaganga kuko ibikoresho byamaze kuboneka, bijejwe ko icyo kibazo kigiye gukemuka mu minsi ya vuba.

Minisitiri Gatabazi yanasuye imwe mu nzu esheshatu zashyiriweho kwegereza abaturage ibicuruzwa, no kubarinda ingendo ndende bakoraga bajya kubirangura kure y'aho batuye.

Ubu bubiko bw'ibicuruzwa buri mu Murenge wa Karama, bukaba bufasha n'abatuye mu Mirenge bituranye.

Muri uyu Murenge niho Minisitiri Gatabazi yagize ati ‘‘Bayobozi b'inzego z'ibanze murasabwa gufatanya n'abaturage guca burundu kanyaga n'ibindi biyobyabwenge byinjirira muri aka Karere, bivuye mu bihugu by'abaturanyi.’’

Yavuze ko uruhare rukomeye mu guhangana n'iki kibazo ari urw'aba bayobozi n'abo bayobora bafatanyije.

Minisitiri Gatabazi kandi yakurikiranye igikorwa cyo gusinya imihigo kw'abayobozi b'inzego z'ibanze ijyanye no gukukira ibyaha byambukiranya imipaka, nko kwambutsa ibiyobyabwenge na za magendu.







Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage