Yanditswe Apr, 20 2021 17:32 PM | 29,576 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie
Vianney ari kumwe n'Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza
n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, basuye Akarere ka Nyagatare basaba
abayobozi gufatanya n’abaturage bagaca burundu ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Uru ruzinduko rwo kuri uyu wa Kabiri rwatangiriye mu Murenge wa Kiyombe, aho aba bayobozi basuye uruganda rw'amazi rwa Cyondo rutanga metero kibe 5 500 z'amazi ku munsi mu Mirenge 10 muri 14 igize Akarere ka Nyagatare.
Muri uyu Murenge wa Kiyombe, Minisitiri Gatabazi yanasuye ivuriro ry'ibanze rya Karambo, rimwe mu mavuriro y'ibanze ane yongewemo serivise zo ku rwego rw'ibitaro bikuru birimo nko kuvura amaso, amenyo, gukeba no kubyaza hagamijwe kurushaho kwegereza abaturage serivise z'ubuvuzi.
Abivuriza kuri iri vuriro basabye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu ko hakwihutishwa gahunda yo kurigezamo abaganga kuko ibikoresho byamaze kuboneka, bijejwe ko icyo kibazo kigiye gukemuka mu minsi ya vuba.
Minisitiri Gatabazi yanasuye imwe mu nzu esheshatu zashyiriweho kwegereza abaturage ibicuruzwa, no kubarinda ingendo ndende bakoraga bajya kubirangura kure y'aho batuye.
Ubu bubiko bw'ibicuruzwa buri mu Murenge wa Karama, bukaba bufasha n'abatuye mu Mirenge bituranye.
Muri uyu Murenge niho Minisitiri Gatabazi yagize ati ‘‘Bayobozi b'inzego z'ibanze murasabwa gufatanya n'abaturage guca burundu kanyaga n'ibindi biyobyabwenge byinjirira muri aka Karere, bivuye mu bihugu by'abaturanyi.’’
Yavuze ko uruhare rukomeye mu guhangana n'iki kibazo ari urw'aba bayobozi n'abo bayobora bafatanyije.
Minisitiri Gatabazi kandi yakurikiranye igikorwa cyo gusinya imihigo kw'abayobozi b'inzego z'ibanze ijyanye no gukukira ibyaha byambukiranya imipaka, nko kwambutsa ibiyobyabwenge na za magendu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru