AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yasabye Abunzi batowe kuzarangwa n’ubunyangamugayo

Yanditswe Sep, 24 2022 19:03 PM | 134,324 Views



Kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu hose hatowe abagize komite z'abunzi ku rwego rw'Akagari, ndetse n'abakandida bazajya gutorwamo abunzi bo ku rwego rw'umurenge.

Hatagize igihunduka amatora y’abunzi ku rwego rw’Umurenge akaba ateganyijwe kuwa Gatandatu w’ icyumweru gitaha

Bamwe mu baturage bagaragaza icyizere bafitiye komite z'abunzi ku rwego rw'Akagari bavuga ko bizeye ko ibibazo byabo bizarangirira mubuzi aho gusiragira mu nkiko.

Komite  y'abunzi ku rwego rw'Akagari igizwe n'abunzi 7 n'abasimbura 10, naho inteko itora ikaba inama njyanama y'akagari.

Ku ruhande rw'abatorewe kuba abunzi, bavuga ko biteguye gukorana umurava mu gukemura ibibazo bishobora kuvuka hagati mu baturage.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi ashima umusanzu watanzwe n'abunzi bacyuye igihe asaba abatowe kuzaba inyangamugayo.

Imibare ya minisiteri y'ubutabera igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2015 komite z’abunzi zicyuye igihe zitorwa zakiriye imanza ibihumbi 297,695 zikaba zaraciwe ku kigero cya 98%. 

Biteganyijwe ko abakandida 6 batowe kuri buri kagari bazahurira ku murenge kugirango nabo batorwemo abunzi 7 n'10 b'abasimbura ku rwego rw'umurenge.


Mbabazi Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage