AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri Dr Utumatwishima mu bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ya Gen Z Comedy Show

Yanditswe Mar, 22 2024 10:34 AM | 100,819 Views



Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yifatanyije n’ibihumbi by’abiganjemo urubyiruko mu gitaramo cy’urwenya cyizihirijwemo imyaka ibiri ishize haba Gen Z Comedy Show.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, cyitabirwa n’abarenga ibihumbi bitatu, bari buzuye mu ihema rinini ryo muri Camp Kigali. 

Abitabiriye basekejwe n’abarimo abanyarwenya bubakiye izina muri Gen Z, nka Muhinde, Isacal, Umushumba, Clement Inkirigito, Mavide na Pazzo n’abandi.

Uretse abo ariko, hari hatumiwe abanyarwenya bamaze kugera kuri byinshi muri uyu mwuga barimo Patrick Salvador Idringi na Dr. Hilary Okello bo muri Uganda, Nkusi Arthur, Rusine, Killaman na Dr Nsabii n’abandi.

Gen Z Comedy Show, ni umushinga watangijwe n’Umunyarwenya Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci. Yari agamije gushyira mu bikorwa umushinga n’amasomo yakuye mu irushanwa rya Art Rwanda- Ubuhanzi.

                                                               Abitabiriye igitaramo basetse karahava (Ifoto/ Gen-Z)

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza