Yanditswe Jan, 07 2022 19:22 PM | 11,512 Views
Mu gihe Guverinoma yemeje ko igihembwe cya kabiri cy’amashuri kizatangira kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi n’abarezi guhuza imbaraga kugira ngo amasomo akomeza ariko hirindwa icyorezo cya Covid19.
Nyuma y'aho icyemezo cya Guverinoma cyemeje ko ingengabihe y’amashuri y'uyu mwaka ikomeza gukurikizwa uko iri, Minisiteri y’Uburezi yahise igaragaza ko guhera kuri iki cyumweru abanyeshuri batangira gusubira ku mashuri.
Ni icyemezo cyashimishije ababyeyi bavuga ko bamaze kwitegura kohereza abana ku ishuri, kandi ibihe bamaze mu biruhuko bagerageje kubarinda kugira aho bahurira n'iki cyorezo banakingiza abarebwaga no gufata urukingo rwa Covid19.
Uwitwa Mugarura Jean Baptiste utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Bakiza nababwiye ko coronavirus yaje yandura cyane, umuntu yageragezaga kubakebura kuko abana urabazi barakubagana."
Hagati aho mu bigo by’amashuri bamwe barasiga amarangi, ahandi barasana intebe, banasana ubukarabiro.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri barahamya ko ubu imyiteguro igeze kure, ariko bazirikana no kwitegura gufasha abana kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Kayisenga Saraha, umucungamutungo wa GS KINYINYA yagize ati "Urukarabiro rurahari, hari na kandagira ukarabe turimo gusana, amasabune yo gukaraba arahari kandi kubyo gukingira nibagaruka tuzareba abatarakingiwe tubafashe bikingize."
Itangira ry’aya mashuri rije mu gihe ubwandu bw’icyorezo cya Covid19 bukomeje kwiyongera, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valantine avuga ko abarezi n’ababyeyi bagomba gukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo imyigire no kwirinda icyorezo bikomeze kugendana.
"Birasaba ubufatanye bwacu twese cyane ko mwabonye ko no mu itangazo bavuga ko aho ubwandu buziyongera, inzego z'ubuzima hashobora no gufungwa, muhagaragara ubwandu bwinshi rero hashobora kuba no mu mashuri kandi urabizi twebwe mu mashuri haba hari abantu benshi begeranye rero birasaba kubarinda cyane."
Minisiteri y’Uburezi kandi iravuga ko irimo gutegura amabwiriza mashya yafasha ubuyobozi bw’amashuri n'abana, kugira ngo hakazwe ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Ati "Turimo gutegura amabwiriza mashya dufatanyije n'inzego z'ubuzima kuko dufite iki cyorezo kandi kirimo kwihuta, mu kubafasha muri iyi minsi birakomeza uko biri ariko turimo kureba icyakorwa cyisumbuyeho mu rwego rwo kwirinda ko ubu bwandu burimo kwihuta gutya bwakwirakwira mu banyeshuri hose."
Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko hafashwe umwanzuro ko abarimo bose bagomba gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira, bityo ikaba isaba abarimu bose kuzatangira akazi kuri uyu wa mbere bararufashe.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igikorwa cyo gukingira abanyeshuri kizakomeza by’umwihariko mu turere 16 twari dusigaye iyi gahunda itaratangira.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru