AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mineduc yasabye ababyeyi n’abarezi guhuza imbaraga kugira ngo amasomo y’abanyeshuri azagende neza hirindwa na Covid19

Yanditswe Jan, 07 2022 19:22 PM | 11,512 Views



Mu gihe Guverinoma yemeje ko igihembwe cya kabiri cy’amashuri kizatangira kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi n’abarezi guhuza imbaraga kugira ngo amasomo akomeza ariko hirindwa icyorezo cya Covid19.

Nyuma y'aho icyemezo cya Guverinoma cyemeje ko ingengabihe y’amashuri y'uyu mwaka ikomeza gukurikizwa uko iri, Minisiteri y’Uburezi yahise igaragaza ko guhera kuri iki cyumweru abanyeshuri batangira gusubira ku mashuri.

Ni icyemezo cyashimishije ababyeyi bavuga ko bamaze kwitegura kohereza abana ku ishuri, kandi ibihe bamaze mu biruhuko bagerageje kubarinda kugira aho bahurira n'iki cyorezo banakingiza abarebwaga no gufata urukingo rwa Covid19. 

Uwitwa Mugarura Jean Baptiste utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Bakiza nababwiye ko coronavirus yaje yandura cyane, umuntu yageragezaga kubakebura kuko abana urabazi barakubagana."

Hagati aho mu bigo by’amashuri bamwe barasiga amarangi, ahandi barasana intebe, banasana ubukarabiro. 

Bamwe mu bayobozi b’amashuri barahamya ko ubu imyiteguro igeze kure, ariko bazirikana no kwitegura gufasha abana kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kayisenga Saraha, umucungamutungo wa GS KINYINYA yagize ati "Urukarabiro rurahari, hari na kandagira ukarabe turimo gusana, amasabune yo gukaraba arahari kandi kubyo gukingira nibagaruka tuzareba abatarakingiwe tubafashe bikingize."

Itangira ry’aya mashuri rije mu gihe ubwandu bw’icyorezo cya Covid19 bukomeje kwiyongera, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valantine avuga ko abarezi n’ababyeyi bagomba gukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo imyigire no kwirinda icyorezo bikomeze kugendana.

"Birasaba ubufatanye bwacu twese cyane ko mwabonye ko no mu itangazo bavuga ko aho ubwandu buziyongera, inzego z'ubuzima hashobora no gufungwa, muhagaragara ubwandu bwinshi rero hashobora kuba no mu mashuri kandi urabizi twebwe mu mashuri haba hari abantu benshi begeranye rero birasaba kubarinda cyane."

Minisiteri y’Uburezi kandi iravuga ko irimo gutegura amabwiriza mashya yafasha ubuyobozi bw’amashuri n'abana, kugira ngo hakazwe ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati "Turimo gutegura amabwiriza mashya dufatanyije n'inzego z'ubuzima kuko dufite iki cyorezo kandi kirimo kwihuta, mu kubafasha muri iyi minsi birakomeza uko biri ariko turimo kureba icyakorwa cyisumbuyeho mu rwego rwo kwirinda ko ubu bwandu burimo kwihuta gutya bwakwirakwira mu banyeshuri hose."

Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko hafashwe umwanzuro ko abarimo bose bagomba gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira, bityo ikaba isaba abarimu bose kuzatangira akazi kuri uyu wa mbere bararufashe.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igikorwa cyo gukingira abanyeshuri kizakomeza by’umwihariko mu turere 16 twari dusigaye iyi gahunda itaratangira.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage