AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuba hari ababona serivisi babanje kwerekana ko bikingije Covid19 ni ukubafasha kwirinda-Minaloc

Yanditswe Jan, 18 2022 19:35 PM | 19,664 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye Abanyarwanda kumva ko kuba hari serivisi babona babanje kwerekana ko bafashe urukingo rwa Covid19, bigamije gusa kubafasha kwirinda iki cyorezo.

Ni mu gihe kuri ubu abamaze gufata dose ya mbere barimo gusabwa kujya gufata dose ya kabiri.

N'ubwo mu gukomeza guhangana n'iki cyorezo ubu igishyizwe imbere ari ugufata urukingo rwacyo, muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali no mu marembo yawo harimo gufatirwa ibipimo by’iki cyorezo, hagamijwe kumenya uko ubwandu bwacyo buhagaze muri uyu Mujyi.

Bamwe mu bitabriye iki gikorwa baracyishimira cyane kuko kumenya uko bahagaze muri iyi minsi, bibafasha gukomeza kwirinda no kurinda abandi.  

Ku rundi ruhande ariko muri uru rugamba rwo kurushaho guhangana n'iki cyorezo, kuri ubu mu gihugu hose hakomeje ibikorwa byo gutanga urukingo rwa Covid19, benshi mu barebwa n'uru rukingo bakaba basabwa kujya gufata urukingo rwa Kabiri.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney asaba akomeje abafashwe dose ya mbere aho bari hose kwihutira gufata iya kabiri.

Mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minisiteri y'Ubuzima, abayobozi mu nzego zibanze n'abandi, byagaragaye ko hari abaturage batikingije barimo abatinyaga barimo nk'abari batwite n'abandi ko bakwihutira kwikingiza.

Minisitiri Gatabazi yibutsa abantu ko kuba hari serivisi bahabwa babanje gusabwa kwerekana ko bikingije, bigamije kubarinda iki cyorezo.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze gufata dose ya mbere y'urukingo rwa Covid-19 ni 7 912 0278, mu gihe abamze gufata iya kabiri ari 6 398 938 naho abamaze gufata ishimangira ni 626 624.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage