AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Min. Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida wa Nigeria HE Muhammadu Buhari

Yanditswe Jan, 09 2018 18:21 PM | 5,009 Views



Ministre w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Mme Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa kabiri yagiranye ibiganiro na perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, aho yari amushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame. 

Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ibibazo birimo n'icy’abimukira bari muri Libya aho perezida Buhari yizeje ko yafashe umwanzuro wo kwakira abanyanijeriya 5037 bari mu bimukira baheze muri icyo gihugu.

Perezida Muhammadu Buhari kandi akaba yizeje mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame ubufatanye mu gihe mu mpera z’uku kwezi kwa 1 atangira kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe. 

Uyu mukuru w'igihugu asanga perezida w'u Rwanda mu gihe azaba ayoboye uyu muryango yazafasha gukemura ibibazo birimo icy'umutekano muke muri Sudani y'epfo, icy'abashaka kwikura kuri Cameroon, icyo muri Togo cy'abaturage bahora mu myigaragambyo ndetse n'intwaro zinyanyagiye mu basivile zagiye zituruka mu bihugu birimo na Libya.

Minisitiri Mushikiwabo akaba yabwiye perezida Muhammadu Buhari ko perezida Kagame ugiye kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe azakenera inama ku bibazo by'umutekano mu gace ka Sahel, ku mavugurura yawo arimo gukorwa kuri ubu, ndetse u Rwanda rukigira kuri Nigeria ubuhanga mu buhinzi no kuvugurura umubano n'ubucuti ku mpande zombi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage