Yanditswe Jul, 07 2020 10:45 AM
51,612 Views
Asaga miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda ni yo
Urwego rw’Igihugu rw'iterambere RDB rwateganije ku mushinga wo kubaka ingoro
ndangamateka 8 zibumbatiye amateka akomeye y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira mu Karere ka Nyagatare ahitwa i Gikoba huzuye imwe muri izo ngoro ndangamateka y'urugamba rwo kwibohora ku buryo izaba yatangiye no gusurwa na ba mukerarugendo.
Umukecuru Mujejimana Patricia, ni umwe mu Banyarwanda bari barahunze mu mwaka wa 1959 ubwo bamwe mu Banyarwanda bameneshwaga bagahungira mu bihugu by'ibituranyi.
Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora u Rwanda, uyu mukecuru ni umwe mu bihutiye gutaha mu rwamubyaye nyuma yo kumenya ko Inkotanyi zarutashye kuva ubwo abana na zo.
Ati “Tuva muri Uganda icyo gihe hari hakiriho intambara itararangira, ku buryo twageze inaha tugatungukira Tabagwe hariya ku kigo nderabuzima. Baraducumbikira igihe kigeze baraducumbukurira batuzana hano i Gikoba tuhamara iminsi mikeya. Ariko muri uko kuza bataraduha aho gutura abo bana b'inkotanyi ni bo baje batwereka ikibanza baranatwubakira inzu y'icyuzuriraho tuyitahamo uwo munsi batuvana i Gikoba. Njyewe na mukuru wanjye zari ziturinze rwose ntacyaduhungabanyije ni na zo zaturinze aho Tabagwe twari turi kumwe na zo.”
Ngirabakunzi Pawulo, na we ni umwe mu babanye n'izari ingabo za RPA mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati “Tubana na zo, baranzana tugera Bushara tunyura Gikoba bantwara Gishuro ndi kumwe n'inkotanyi gutya ni bo twasangiraga twese nta kibi badutwaye, ndaza nsubira mu byanjye na n'ubu ni ho ndi.”
Gikoba yumvimkana mu buhamya bw'aba baturage, iri mu gace ka mbere kigaruriwe n'izari ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, agace kamenyekanye ku ka byiniriro ka santimetero kubera uburyo kari gato.
Gusa ubuto bwaho ntibwabujije ko ari ho haba ibirindiro bya mbere by'izo ngabo ndetse n'indaki ya mbere y'uwari umugaba wazo ari na we Perezida wa Repubulika ubu, Paul Kagame.
Ku Muvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Lt. Col. Munyengango Innocent, ngo i Gikoba habumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu adakwiye kwibagirana.
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ayo amateka, Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangiye umushinga wo kubaka ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, imwe muri zo ikaba igiye kubakwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, nkuko umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri icyo kigo Belyse Kaliza abisobanura.
Ati “Muri iki gikorwa cyo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka y'urugamba rwo kwibohora, ayo ma sites 8 ni yo tuzakora akaba ay'ubukerarugendo abantu bakabasha kuhasura. Imwe muri izo site ni site ya Gikoba. Tuzatangiza kubaka iyi site ya Gikoba muri uyu mwaka wa 2020 tukaba duteganya ko n'abakerarugendo bazashobora gutangira kuhasura mu mwaka utaha wa 2021.
RDB yamaze kumurika igishushanyo mbonera cy'ahazubakwa ingoro ya Gikoba yiswe Gikoba Underground and Open Air Museum. Ngirabakunzi Pawulo uturanye na yo akaba yemeza ko niyuzura izahindura byinshi muri ako gace.
Ati Njyewe hariya haruguru aho indaki iri ni munsi y'iwanjye, indaki iri aho ngaho! Hari n'amafaranga yo hafi y'aho indakiri iri bampaye ingurane naguze indi sambu hano hepfo y'isoko rya Gikoba, isambu nziza y'urutoki nk'urwanjye nari narateye. Uturaro badushyizeho ni ahantu hatangiye kuba heza batarubaka, nonese nibahubaka ntihazaba nk'i Kigali!”
Mu zindi ngoro zizubakwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, harimo iya Kagitumba, Shonga, Mulindi, Musanze, Urugano, Kigali na Mukarange, bikaba biteganyijwe ko zose zizaba zamaze kubakwa bitarenze mu mwaka wa 2024.
Divin UWAYO
RDB yamuritse uduce tw’ubukerarugendo twaranze urugamba rwo kubohora Igihugu
Jul 13, 2020
Soma inkuru
Igisobanuro cy’ubwigenge bw’u Rwanda mu mboni z’inararibonye
Jul 02, 2020
Soma inkuru
Uburezi budaheza, igitego cy’umutwe u Rwanda rwatsinze mu myaka 26 ishize
Jun 29, 2020
Soma inkuru
Imibare irivugira! Mu myaka 26 ishize abagore bapfa babyara baragabanutse cyane
Jun 26, 2020
Soma inkuru
Kwibohora 26: Ishusho rusange y’iterambere ry’imihanda mu myaka 26 ishize
Jun 25, 2020
Soma inkuru
Ikoranabuhanga n’itumanaho kimwe mu byahinduye ubuzima bw’u Rwanda mu myaka 26 ishize
Jun 24, 2020
Soma inkuru