AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Migeprof yongeye kwibutsa ababyeyi gukumira inda zitatuguwe ziterwa abangavu

Yanditswe Sep, 11 2021 10:23 AM | 142,368 Views



Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ku bufatanye n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, igaragaza ko ari uruhare rwa buri wese by’umwihariko ababyeyi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore no gukumira inda zitatuguwe ziterwa abangavu .

Ni inama ijyanye no Kwizihiza amasezerano nyafurika ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa yasinyiwe i Maputo muri  Mozambique mu 2003, umunsi wijihijwe ku nshuro ya 18 ku rwego rwa Afurika.

Uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo nama, avuga ko abana b’abakobwa b’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato akenshi bishingiye ku mibereho n'ubumenyi buke.

Abateraniye muri iyo nama barimo umuyobozi w'ikigo giharanira uburanganzira bwa muntu kigakora n'ubushakashatsi, Dr  Tom Mulisa  uvuga ko kugeza ubu hari ahakigaragara imbogamizi ziganisha ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, bityo ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kurirwanya binyuze mu bukangurambaga, no kwigisha abantu kumenya uburenganzira bwabo.

Umuyobozi wa Isange One Stop Center, ibigo bifasha abahuye n'ihohoterwa akaba anakorera mu rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Mukandahiro Jeanne D'Arc  avuga ko kuri ubu u Rwanda rumaze gutera mu gufasha abahuye n'ihohoterwa iyo bageze mu bigo bya Isange One stop Center, haba mu buvuzi no kubona ubutabera.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yagaragaje ko n’ubwo ababyeyi akenshi baba bahugiye mu mirimo igamije gushakira imibereho umuryango, ariko badakwiye kwibagirwa inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo by’umwihariko abakobwa no gutinyuka kubigisha ku buzima bw’imyororokere, n’uruhare rwabo mu kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu, ibintu binagira ingaruka ziganisha ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Yemeza ko ari uruhare rwa buri wese mu kurirwanya.

Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum), ya 2021 igaragaza ko ku isi nibura bizafata imyaka 135,6 mu kuziba icyuho kikigaragara mu buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore nábagabo, isi nikomeza kugendera ku muvuduko iriho kuri ubu, ibintu bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Gusa ariko u Rwanda bitewe na gahunda zitandukanye rwashyizeho rwashyizwe ku mwanya wa 7 ku isi  mu bihugu birimo kuziba icyo cyuho nk’uko bigaragara muri raporo mpuzamahanga igaragaza icyuho mu buringanire ku isi Global Gender Gap Report ya 2021.


Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage