Yanditswe Sep, 11 2021 10:23 AM | 142,368 Views
Minisiteri
y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ku bufatanye n’indi miryango iharanira
uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, igaragaza ko ari uruhare rwa buri wese by’umwihariko
ababyeyi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore no gukumira inda zitatuguwe
ziterwa abangavu .
Ni inama ijyanye no Kwizihiza amasezerano nyafurika ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa yasinyiwe i Maputo muri Mozambique mu 2003, umunsi wijihijwe ku nshuro ya 18 ku rwego rwa Afurika.
Uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo nama, avuga ko abana b’abakobwa b’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato akenshi bishingiye ku mibereho n'ubumenyi buke.
Abateraniye muri iyo nama barimo umuyobozi w'ikigo giharanira uburanganzira bwa muntu kigakora n'ubushakashatsi, Dr Tom Mulisa uvuga ko kugeza ubu hari ahakigaragara imbogamizi ziganisha ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, bityo ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kurirwanya binyuze mu bukangurambaga, no kwigisha abantu kumenya uburenganzira bwabo.
Umuyobozi wa Isange One Stop Center, ibigo bifasha abahuye n'ihohoterwa akaba anakorera mu rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Mukandahiro Jeanne D'Arc avuga ko kuri ubu u Rwanda rumaze gutera mu gufasha abahuye n'ihohoterwa iyo bageze mu bigo bya Isange One stop Center, haba mu buvuzi no kubona ubutabera.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yagaragaje ko n’ubwo ababyeyi akenshi baba bahugiye mu mirimo igamije gushakira imibereho umuryango, ariko badakwiye kwibagirwa inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo by’umwihariko abakobwa no gutinyuka kubigisha ku buzima bw’imyororokere, n’uruhare rwabo mu kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu, ibintu binagira ingaruka ziganisha ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Yemeza ko ari uruhare rwa buri wese mu kurirwanya.
Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum), ya 2021 igaragaza ko ku isi nibura bizafata imyaka 135,6 mu kuziba icyuho kikigaragara mu buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore nábagabo, isi nikomeza kugendera ku muvuduko iriho kuri ubu, ibintu bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Gusa ariko u Rwanda bitewe na gahunda zitandukanye rwashyizeho rwashyizwe ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu birimo kuziba icyo cyuho nk’uko bigaragara muri raporo mpuzamahanga igaragaza icyuho mu buringanire ku isi Global Gender Gap Report ya 2021.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru