AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mbere y'uko umuntu yinjizwa muri kasho azajya abanza apimwe COVID19-MINISANTE

Yanditswe Jul, 21 2020 08:01 AM | 28,749 Views



Nyuma yaho muri kasho zitandukanye hagaragaye abarwayi b'icyorezo cya COVID19, Minisiteri y'Ubuzima iravuga ko nta muntu n'umwe uzongera kwinjira muri kasho atabanje gupimwa ndetse n'abazirimo bose bakaba bagomba gupimwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyo cyorezo.

Ikibazo cy'ubwandu bwa koronavirusi muri za kasho cyagaragaye bwa mbere i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, ndetse tariki 29 z'ukwezi gushize kwa Kamena, Minisiteri y'Ubuzima yemeza ko mu barwayi bashya 101 babonetse uwo munsi, harimo 72 bo muri kasho mu Karere ka Ngoma.

Ku matariki ya 7, iya 8 iya 10, 11 na 12 z'uku kwezi kwa Nyakanga, mu Mujyi wa Kigali  mu kigo kinyurwamo by'igihe gito naho hagaragaye abarwayi bashya. Mu gihe tariki 10 habonetse 17 muri kasho y'Akarere ka Nyabihu.

Ni ikibazo Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko cyahagurukiwe n'inzego z'ubuzima k'ubufatanye n'izindi nzego.

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri Ngamije agaragaza imiterere y'iki cyorezo nk'ihurizo ku nzego z'ubuzima mu rugamba rwo kucyirandura mu byiciro binyuranye cyamaze kugeramo.

Nubwo inzego zitandukanye zikora ibishoboka byose ngo ikibazo cy'ubwandu bwa koronavirusi muri za kasho kirangire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko umuti urambye ari uko buri wese yakwirinda iki cyorezo ndetse no kugwa mu makosa n'ibyaha bya hato na hato.

Inzego z'ubuzima zivuga ko zikomeje ubushakashatsi ku buryo iki cyorezo cyifashe muri za kasho kimwe no mu bindi byiciro n'amatsinda y'abantu atandukanye.

Inkuru irambuye



Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage